Muhanga: abafatanyabikorwa batumye Miliyoni zisaga 320 zidakoreshwa umwaka ushize w’ingengo y’imari

Miliyoni zisaga gato 320frw ni zo zitakoreshejwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari kubera ikibazo cy’abafatanyabikorwa batayataze, bigatuma akarere katabasha gukoresha ingengo y’imari yose yari iteganyijwe.

Kudatanga aya mafaranga byatumye ikoreshwa ry’ingengo y’imari umwaka ushize bigerwaho ku kigereranyo cya 91%, mu gihe ngo iyo aboneka byari kugera ku gipimo cya 93.1%.

Gasana avuga ko amafaranga atakoreshejwe kubera amasoko n'inyigo z'imishinga hakiyongeraho abafatanyabikorwa battatanze ibyo bari bemeye.
Gasana avuga ko amafaranga atakoreshejwe kubera amasoko n’inyigo z’imishinga hakiyongeraho abafatanyabikorwa battatanze ibyo bari bemeye.

Bamwe mu bafatanyabikorwa batatanze amafaranga bari bemeye, harimo nka Rwanda family Helth Project, NCC, n’indi mishinga irimo iva mu bigo bya Leta n’itegamiye kuri Leta.

Ikindi cyatumye ingengo y’Imari umwaka ushize idakoreshwa 100% ni amafaranga Akarere katakoresheje kubera ko ngo ba rwiyemezamirimo babuze mu gupiganira amasoko ndetse hakaba n’inyigo zitandukanye zariho zigikorwa zikaba zitarishyurwa kuko zitararangira.

Urugero rutangwa ni Miliyoni 60frw zitakoreshejwe kuko zari zagenewe inyigo y’umushinga wo gutunganya Umujyi wa Muhanga ikorwa na Banki y’Isi, Miliyoni 20frw zabuze uzipiganira ngo yubakire abaturage Biyogazi, hari kandi n’izindi nyigo n’amasoko bitashyizwe mu bikorwa bituma amafaranga yose adakoreshwa nk’uko byari biteganyijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Gasana Celce avuga ko ku mafaranga atarakoreshejwe Akarere kamaze kunyumvikana na Minecofine na Minaloc ko kayimukana mu ngengo y’imari 2015/2016.

Gasana amara impungenge abanyamuhanga ko amafaranga atarakoreshejwe umwaka ushize w’ingengo y’imari azakoreshwa uyu mwaka w’ingengo y’Imari kuko ngo inzego bireba zamaze kubyumvikanaho n’Akarere.

Umwaka w’ingengo y’Imari nshya y’Akarere ka Muhanga irasaga miliyari 14 akaba yariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize kari gafite asaga miliyari 13.

Igice kini cyayo kikaba kizakorehswa mu bikorwa byo kuzamura ubukungu biziharira 15%, iterambere ry’icyaro 23%, urubyiruko 1%, imiyoborere myiza 29%, ibindi bikorwa bikiharira 41%, byose ngo bigamije gusubiza intego z’ikinyagigumbi, EDPRS ya kabiri.

Bamwe mu bajyanama bitabiriye umuhango wo kumurikira abaturage ingengo nshya y’imari bibaza uko ikibazo cy’amafaranga agera mu Mirenge atinze bikadindisa serivisi yagombaga gukoreshwa.

Ubuyobozi bukaba busobanura ko bugiye kubishyiramo imbaraga ahari integer nke hagakosorwa ku bufatanye bw’Akarere n’Imirenge, ikindi kizoroshya ubu bukererwe ngo ni ugutora ingengo y’imri hakiri kare.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka