Huye: Abadepite n’abasenateri bashimiye Nyiraneza wahishe abana 7 muri Jenoside

Abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite n’uw’abasenateri, basuye urwibutso rwa Murambi rwo mu Karere ka Nyamagabe, banashimira umubyeyi witwa Goretti Nyiraneza wahishe abana barindwi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyiraneza atuye mu Kagali ka Rukira mu Murenge wa Huye wo mu Karere ka Huye, yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2015.

Bamwe mu bana Nyiraneza yahishe-babiri bo hagati baravukana, abandi ni Mukashaka na Evariste.
Bamwe mu bana Nyiraneza yahishe-babiri bo hagati baravukana, abandi ni Mukashaka na Evariste.

Senateri Jeanne d’Arc Gakuba Visi perezida wa Sena, ari na we wari ukuriye iri tsinda ryaje i Huye, yavuze ko icyo bazaniye Nyiraneza atari igihembo ahubwo impano yo kumwereka ko igikorwa yakoze ari ingirakamaro.

Yagize ati “Twakuzaniye ubufasha bwo gusana inzu yawe. Uzayigire neza uyitere amarangi, hanyuma nuzajya uyicaramo ujye wibuka ko wagiriye akamaro igihugu. Ubwo bufasha buzanagufasha kubaka ikiraro cy’inka utunze ku buryo bwa kijyambere.”

Yavuze kandi ko iyo haza kuboneka n’abandi babyeyi nk’uyu mu gihe cya jenoside, hari kurokoka abantu benshi mu Rwanda.

Nyiraneza ari kumwe na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko baje kumushimira, ndetse n'umwana umwe mu bo yahishe.
Nyiraneza ari kumwe na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko baje kumushimira, ndetse n’umwana umwe mu bo yahishe.

Bwari ubwa mbere Nyiraneza ashimirwa iki gikorwa, kandi byaranamushimishije. Ariko ngo byari kumushimisha kurushaho iyo abana bane mu bo yahishe n’ubu akirera, bavukana, baza guhabwa ubufasha nk’ubuhabwa abandi bana barokotse Jenoside batishoboye.

Ati “Aba bana nta wundi muntu basigaranye uretse njyewe. Niba kutabafasha ariko babonaga babana nanjye, simbizi. Ariko njye mbona ubwo bufasha babukeneye.”

Abo bana ubu barakuze, harimo n’uwiga muri kaminuza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abadepite 80 kongeraho abasenateri 26 bose hamwe ni 106.
Iyo buri Nyakubahwa wo mu Nteko Ishinga Amategeko yigomwa ibihumbi mirongo itanu gusa, uyu mukecuru yari guterwa inkunga ifatika ya miliyoni eshanu n’ibihumbi magana tatu.
Igitekerezo bagize n’icyiza ariko ririya shimwe rya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri ba Nyakubahwa ni nkaho buri mudepite n’umusenateri baba baratanze inkunga ya 9434 frw!
No mugushyigikira abageni bagiye kurushinga ayo ngayo turayarenza pe!
Buriya wasanga yaranavuye ku ngengo y’imari ya Leta!
Ntawarubara!

Gashuhe yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

uyu Nyiraneza nta rindi zina agira ,
ukoze neza ashimwe kdi no mu ijuru azashimwa

amina yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka