Gicumbi: Ingabo z’u Rwanda zaruhuye abanyeshuri kirometero 12 bagendaga n’amaguru bajya kwiga

Ingabo z’u Rwanda zubakiye amashuri abanyeshuri bo mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi baruhuka urugendo rwa km 12 bakoraga bajya kwiga. Bije bikurikira icyumweru barimo muri aka karere cyahariwe ingabo, aho bari gutanga ubuvuzi butandukaye ku buntu.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu banyeshuri kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2015, bavuga ko mbere bakoraga urugendo rurerure bityo bigatuma imyigire yabo idindira. Abo banyeshuri ni abiga ku ishuri ribanza rya Gishamabashayo riherereye mu murenge wa Rubaya.

Abanyeshuri bishimiye kwiga hafi y'iwabo.
Abanyeshuri bishimiye kwiga hafi y’iwabo.

Nyiransabima Esperance yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, avuga ko mbere yagendaga urugenda rw’isaha imwe n’igice, kugira ngo abashe kugera ku kigo cy’amashuri giherereye mu murenge wa Cyumba aturutse mu murenge wa Rubaya.

Kuba yiga hafi yo mu rugo ngo ni bimwe bizamufasha kwiga neza kuko azajya abona umwanya wo gusubira mu masomo ye.

Uwamabjima Gorethi we avuga ko yageraga kw’ishuri yananiwe ntabashe gukurikira amasomo ye. Kuri we ngo ashimira by’umwihariko ingabo z’u Rwanda zabubakiye iri shuri, kuko zibakemuriye ikibazo gikomeye bari bafite.

Kuruhande rw’abarezi nabo bavuga ko byabafashije gukora hafi y’aho batuye ndetse bigatuma babasha gutanga ubumenyi ku banyeshuri.

Mugabarigira Pierre Celestin avuga ko bajyaga bahura nabo n’ingorane z’urugendo rurerure ndetse rimwe na rimwe imvura yagwa ikabanyagira bagatinya no kwinjira mu ishuri bajojoba amazi.

Amashuri yatangiye kwigirwamo.
Amashuri yatangiye kwigirwamo.

Ibyo bibazo byose asanga byarakemutse igisigaye ari ukureba uburyo bazamura ireme ry’uburezi mu bana.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph. atangaza ko igikorwa cyo kubaka iri shuri muri uyu murenge wa Rubaya mu kagari ka Gishambashayo babitekerejeho mu rwego rwo kwegereza ibikorwa by’iterambere abaturage.

Ati “Kuba abaturage bahano Gishambashayo baradufashije mu buzima twarimo bugoye bw’urugamba rwo kubohoza igihugu twagarutse kubereka ko tukizirikana uruhare rwabo muri icyo Gihe.”

Uretse kuba bubakiwe ishuri bazakomeza no kubagezaho ibindi bikorwa by’iterambere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twishimiye iterambere rya gishambashayo KD rwose twijeje ingabo zacu KO abaturage twese bavuka gishambashayo tuzaguma kuzifasha ibyo tuzashobora byose

xxxx yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Twishimiye iterambere rya gishambashayo KD rwose twijeje ingabo zacu KO abaturage twese bavuka gishambashayo tuzaguma kuzifasha ibyo tuzashobora byose

xxxx yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

dukunde ingabo zacu zahagaritse jenoside maze tunasizabe gukomeza iyo nzira yo kubaka u Rwanda nkuko zabitangiye

Mutesi yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka