Ngoma: Pro-Femmes Twese Hamwe irasaba imiryango yayo kutarambiriza ku nkunga

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari imwe mu miryango y’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe icumbagira nyuma y’aho abaterankunga bayo bahagaze, Pro-Femme Twese Hamwe irasaba imiryango bakorana kwishakamo ubushobozi ntibashingire ku baterankunga gusa kuko iyo bahagaze isenyuka.

Ibibasabye mu gihe mu Karere ka Ngoma konyine kabarurwamo imiryango igera kuri itanu itagikora neza nyuma y’aho abaterankunga bayo bahagarikiye kubafasha.

Pro-Femmes Twese Hamwe iganira n'imwe mu miryango bakorana mu Karere ka Ngoma.
Pro-Femmes Twese Hamwe iganira n’imwe mu miryango bakorana mu Karere ka Ngoma.

Bamwe mu banyamuryango b’impuzamiryango Pro-Femes Twese Hamwe bacumbagira, na bo bemera ko guhagarara ku inkunga byagize uruhare mu kuba batagikora neza, kandi ko ibikorwa byabo byari ibyo gufasha abagenerwabikorwa ko bitoroshye kubona aho bakura amafaranga yo gukomeza kubafasha.

Uwimbabazi Dorothea, uhagarariye association “Benishyaka”, avuga ko association ahagarariye ubusanzwe yakoraga ubufasha mu kurihira abana b’imfubyi mu mashuri none nyuma yo kubura inkunga bikaba bitoroshye kubona aho bakura amafaranga.

Indi mpamvu ngo ni uko abagenerwabikora ba Benishyaka bashaje cyane ku buryo kwishyira hamwe ngo bahuze ingufu bashake ikindi bakora bitoroshye.

Yagize ati “Kubera kubura inkunga nk’uko byari bisanzwe ubu abana twafashaga mu burezi b’imfubyi ntibashobora kwiga ngo barangize. Kugera uyu munsi ni yo nzitizi dufite ituma tutagikora neza.”

Umuyobozi wa Pro-Femme Twese Hamwe mu Ntara y’Iburasirazuba, Mukamutara Martha, avuga ko uku gucika intege bidaterwa ahanini no kubura abaterankunga gusa na we akemeza ko ahubwo harimo n’ikibazo cy’abagenerwabikorwa usanga bashaje ku buryo kuba bagira ikindi bakora bitoroha ugasanga baba barambirije ku nkunga gusa.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Wungirije wa Profemmes ku rwego rw’igihugu, Mujawingoma Muligo Ziporah, avuga ko inshingano ya Pro-Femmes ari uko hatagira umunyamuryango wabo uvamo bityo hari gushakwa uburyo abacika intege basigasirwa bigishwa kwishakamo ubushobozi.

Yagize ati “Igikorwa cyo kwigira nk’uko duhora tugikangurirwa na Leta,turasanga imiryango igomba gukora atari uko itegereje akazava hanze,kuko iyo utegereza ikizava hanze iteka ryose iyo utagihawe ntushobora gukora.Tuzegera abo banyamuryango turebe ikibazo bafite tubafashe kuba bakwishakamo ubushobozi.”

Mu Rwanda hose harabarurwa imiryango ifatwa nk’abanyamuryango ba Pro-Femme irenga 62 ifite ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abatishoboye.

Uretse kuba Profemme ihuza iyi miryango inakora ubuvugizi ku mbogamizi zibangamiye umuryango hashakwa uburyo byakemuka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka