Kirehe: Partners in Health yizihije isabukuru y’imyaka 10 ihageze

Umushinga Pertners in Health (Inshuti mu buzima) wizihije isabukuru y’imyaka 10 umaze ukorera mu Karere ka Kirehe, abaturage bahamya ko wabafashije mu mibereho yabo mu gihe bamwe bari baratakaje icyizere cyo kubaho.

Mu birori byabaye ku wa 30 Kamena 2015, Primitive Nyiramana, umwe mu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, yagize ati“ uyu mushinga waradutabaye, nka njye nari meze nabi ntagishobora no kuvuga, mbese nari naratakaje icyizere cy’ubuzima bampimye bansangamo ubwandu bantangiza imiti none nawe urabibona meze neza. Ubu baratwubakiye badutangira mituweri n’ibindi dukenera mu mibereho yacu”.

Partners in Health mu muhango wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze i Kirehe.
Partners in Health mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze i Kirehe.

Straton Hategekimana, na we nk’ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, arishimira ibyo Umushinga wabagejejeho agira ati “Ibyiza by’uyu mushinga ni byinshi. Nari narihebye ariko baratworoje, baratwubakira badufasha kuva mu bwigunge twibumbira hamwe, yewe sinabivuga ngo mbirangize.”

Antoinette Habinshuti, Umuyobozi wa Pertners in Health mu Rwanda, avuga ko mu myaka icumi uwo mushinga ugeze i Kirehe hari ibikorwa byinshi byagezweho.

Paul Farmer wari uhagarariye umushinga Partners in Health ku Isi yavuze ko kugira ngo baze gukorera mu Rwanda byasabwe na Paul Kagame ataraba Perezida wa Repubulika.
Paul Farmer wari uhagarariye umushinga Partners in Health ku Isi yavuze ko kugira ngo baze gukorera mu Rwanda byasabwe na Paul Kagame ataraba Perezida wa Repubulika.

Ngo bubatse ibitaro ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, ibigo nderabuzima biva kuri bine bigeze kuri cumi na bine ndetse hakaba na gahunda yo kongera ubushobozi mu mivurire n’ibindi.

Yashimiye abaturage uburyo bitanze bakemera kugana ubuvuzi agakomeza avuga ko hari byinshi byifuzwa kugerwaho. Agira ati “Turi mu ngero nziza zo kugabanya imfu z’abana n’icyorezo cya SIDA”.

Partners in Health yanahuguye abajyanama b'ubuzima ku mirire myiza.
Partners in Health yanahuguye abajyanama b’ubuzima ku mirire myiza.

Paul Farmer, intumwa y’Umuryango wa Partners in Health ku Isi, nyuma yo gushimira Perezida Paul Kagame wasabye ko Pertners in Health ikorera mu Rwanda yavuze ko u Rwanda ari igihugu bahoza ku mutima.

Yagize ati “Dukunda igihugu cy’u Rwanda cyane kandi dufite icyerekezo cyo gukomeza gukorana n’u Rwanda ibikorwa byinshi mu minsi iri imbere”.

Banoroje imiryango itatu itishoboye.
Banoroje imiryango itatu itishoboye.

Makombe JMV, wari intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yashimiye ubuyobozi bwa Partners in Health ibikorwa by’ubuvuzi umaze kugeza mu karere ka Kirehe anabizeza ko ibyo bikorwa bizakomeza kubungabungwa.

Pertners in Health yatashye kandi amazu atandatu mu Murenge wa Gahara yubakiye Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, itanga inka eshatu ku batishoboye n’ibikoresho bijyanye n’ubuvuzi muri Poste y’ubuzima ya Gasarabwayi yubatswe n’abaturage ubwabo hahugurwa n’abajyanama b’ubuzima ku bijyanye n’imirire.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NATWE NK`IMFUBYI YATURIHIYE AMASHURI KUBERA URUKUNDO IKUNDA UBUZIMA BWA BANTU STAFF YOSE IMANA IBAHE AMAGARA MAZIMA
NISHIMWE THOMAS
KIREHE-MUSAZA-KABUGA

NISHIMWE THOMAS yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

Murakoze ku bw’iyi nkuru ARIKO ntabwo Partners In Health yasanze hari ibigo nderabuzima 4 gusa mukarere ka Kirehe. Byari 8 ibindi ari Postes de Santé. PIH rero yatangiye ifasha ibigo nderabuzima 4 gusa muri ibyo 8 (Kirehe, Mulindi, Nyarubuye, na Rusumo).

Abajyanama b’ubuzima na bo bahugurwa kukwita kubarwayi muri rusange, ntibahugurwa kubijyanye n’imirire gusa.

Thanks

Alice (PIH) yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

ibikorwa byiza bya Partners mu Rwanda ni ntagereranywa , mwarakoze cyane

cyubahiro yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka