Gicumbi: Ingabo z’u Rwanda ziri kuvura abaturage indwara zitandukanye ku buntu

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Gisirikare (Army Week) ingabo z’ u Rwanda ziri mu karere ka Gicumbi kuvura abaturage indwara zitandukanye ku buntu, aho ibikorwa by’ubuvuzi byakomereje ku kigo nderabuzima cya Rubaya kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2015.

Bamwe mu baturage bahawe ubufasha mu buvuzi batangaza ko bishimiye iki bikorwa kiri gukorwa n’ingabo z’u Rwanda, kuko bari barabuze amikoro yo kubasha kwivuza zimwe mu ndwara bari barwaye.

Ingabo z'igihugu ziri gukorera ubuvuzi ku buntu mu karere ka Gicumbi mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kwibohora ariko zinashimira abatuye aka karere uruhare bagize mu gufasha Inkotanyi mu rugamba.
Ingabo z’igihugu ziri gukorera ubuvuzi ku buntu mu karere ka Gicumbi mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kwibohora ariko zinashimira abatuye aka karere uruhare bagize mu gufasha Inkotanyi mu rugamba.

Ngendahimana Joselyne atangaza ko yarafite ikibazo cy’imvune y’akaboko ariko nyuma yo kumusuzuma agahabwa n’imiti yizeye gukira. Yagize ati “Mfite ikizere ko nanjye wenda nzabona uko mpingira abana bakabasha kubaho ninkira aka kaboko.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko yanishimiye uburyo umwana we wari ufite inenge y’amenyo, yari yarameze impingikirane, ariko kuri ubu akaba yemerewe ubufasha n’ingabo z’igihugu bo kuzajya kuyakura ku buntu.

Birg. Gen. Joseph Nzabamwita umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda General, yavuze ko amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu abaturage b’akarere ka Gicumbi babigizemo uruhare by’umwihariko abatuye mu murenge wa Rubaya mu kagari ka Gishambashayo.

Avuga ko ariyo mpamvu bifuje kugeza ibikorwa bimwe na bimwe ku baturage by’iterambere ariko by’umwihariko basigasira amagara yabo.

Avuga ko iki gikorwa cyo kuvura aba baturage bagihuje n’imyiteguro yo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21 uba tariki ya 4 Nyakanga 2015, kugirango bereke abatuye muri aka karere ko ibikorwa byabo byo kubohora igihugu ingabo z’igihugu zibizirikana.

Brig. Gen. Nzabamwita asanga ingabo z’u Rwanda zifitanye amateka n’abaturage b’akarere ka Gicumbi, bikaba ariyo mpamvu bahisemo kubakorera ibikorwa bitandukanye birimo n’ubuvuzi kugira ngo abaturage barusheho gukomeza kugira ubuzima bwiza.

Igikorwa cyo kuvura abaturage cyatangiye kuva tariki 25 Kamena kikazarangira tariki 3 Nyakanga. Abaturage bari bateganyijwe kuvurwa bagera mu bihumbi bitanu ariko abamaze kuvurwa bose bakaba ari ibihumbi 7,802.

Zimwe mu ndwara ziri kuvurwa n’aba basirikare harimo indwara z’abana, amenyo , umutima, indwara zo mu matwi ndese n’igikorwa cyo gusiramura abagabo, hagapimwa n’ubwandu bw’agakoko gatera sida kubashaka kumenya aho bahagaze.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ingabo zacu ni iza mbere mukubungabunga ubuzima kandi si iwacu bazivuga imyato n’imahanga barazishima

teta yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka