Matimba: Ikusanyirizo ry’amata ntirigifunga mu mpeshyi kubera korora kijyambere

Mu gihe akenshi wasanga mu gihe cy’impeshyi umukamo w’amata ugabanuka ku buryo hari amakusanyirizo yahagararaga gukora, ubu ngo iki kibazo cyarakemutse kuko aborozi bamenye korora inka nke zitanga umukamo ndetse biga no guhunika ubwatsi.

Mu gihe Koperative Matimba Tworore Kijyambere yashinzwe mu mwaka wa 1998, itangirana n’ikusanyirizo ry’amata, Mushayija Charles, umworozi wo mu Murenge wa Matimba, avuga ko icyo gihe bari batunze inka nyinshi ku buryo hari abarenzaga 500.

Ikusanyirizo rya Matimba ni ryo rya mbere ryashinzwe mu Karere ka Nyagatare.
Ikusanyirizo rya Matimba ni ryo rya mbere ryashinzwe mu Karere ka Nyagatare.

Ubwinshi bwazo ariko ngo ntaho bwari buhuriye n’umukamo zatangaga kuko zose zari gakondo.

Hatangiye gahunda yo gukangurira aborozi guhindura ubu bworozi bakajya mu bwa kijyambere, bamwe mu borozi ngo ntibabyumvaga dore ko bari bamenyereye kwirata ubwinshi bw’izo boroye.

Nyamara ariko, ngo nyuma yo guhindura imyumvire bakorora kijyambere kurata ubwinshi bw’inka gakondo byasimbuwe no kwishimirana ubwinshi bwa litiro z’amata.

Agira ati “Mbere wishimiranaga ko urusha abantu inka nyinshi kandi nziza. Ntibikibaho twishimirana amalitiro yanditse mu gitabo.”

Bagikora ubu bworozi bwa gakondo, ngo byatumaga mu gihe cy’izuba ryinshi ikusanyirizo rifunga kuko amata yabaga macye cyane. Kuri ubu ariko ngo nubwo amata agabanuka bavuga ko bitari ku rwego nk’urwa mbere.

Ngo ntibakireba ubwinshi bw'inka bareba ikizivamo.
Ngo ntibakireba ubwinshi bw’inka bareba ikizivamo.

Sabiti Cassian, na we w’umworozi, avuga ko byatewe ni uko abarozi bamenye kugaburira amatungo no kuyahunikira ubwatsi, ubu ngo bakaba borora bagamije ifaranga.

Kugira ngo umukamo utazajya uhungabana mu gihe cy’impeshyi, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikusanyirizo rya Koperative Tworore Kijyambere, ubu aborozi ngo bigishwa guteganyiriza amatungo ubwatsi n’amazi.

Mu gihe cy’imvura iri kusanyirizo ryakira litiro z’amata ibihumbi 3 mu mpeshyi zikagera ku bihumbi bibiri na magana inani. Nyamara ariko ngo mbere hari igihe umukamo wavaga kuri litiro ibihumbi 3 ukagera kuri litiro magana arindwi.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka