Rusizi: Perezida Kagame yababwiye ko ubukungu bwa mbere bw’igihugu ari abantu
Umukuru w’igihugu Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba, mu kiganiro n’Abanyarusizi yababwiye ko ubukungu bwa mbere ari abantu kuko ubundi bukungu bwose ari kuri bo bwubakiye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kamena 2015, nibwo Perezida Kagame yari muri aka karere aho yabwiye abahatuye ko n’ubwo bakikijwe n’ubundi bukungu, ariko abantu batabikoresheje ngo biyubake ntaho ubwo bukungu bwagera.
Ati “Iyi Rusizi ikikijwe n’ubukungu bwinshi, ariko ubukungu bwa mbere bw’igihugu n’abantu, ni mwebwe, ubundi bunkungu ubwo aribwo bwose bwubakira ku bantu bukubakwa n’abantu.
Nubwo dukikijwe n’ubundi bukungu abantu batabikoresheje ngo biyubake bubake ubuzima bwabo, bubake igihugu cyabo ubwo bukungu ntaho bwagera nta naho bwagira aho bubageza.”
Muri ibyo yatanze urugero harimo ikiyaga cya kivu n’igishanga cya Bugarama gihingwamo umuceri abasaba kurushaho kukibyaza umusaruro.
Uruzindo rw’umukuru w’igihugu mu karere ka Rusizi ruje nyuma yaho kuri uyu mbere tariki 29 Kamena 2015 yari mu karere ka Nyamasheke, naho akaba yaragiranye ibiganiro n’abaturage.
Andi mafoto
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu musaza Paul kagame tunamupenda sana,arakarama nabera sindabona Perezida nkuyu!ni mwiza pe yita Ku baturage si nk’aba mayors