Iburengerazuba: Perezida Kagame yasabye ko igiciro cy’ingendo z’indege ku Banyarwanda kigabanuka
Mu biganiro yagiranye n’abavuga rikukumvikana (opinion leaders) bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Murenge wa Bushekeri aho bita mu Gisakura, Perezida Paul Kagame, yasabye ko igiciro cy’ingendo z’indenge ku baturage bakoresha ikibuga cy’indege cya Kamembe cyagabanuka ku Banyarwanda kugira ngo barusheho gukorana no guhahirana n’abandi ku buryo bworoshye.
Perezida Paul Kagame yifuje ko Abanyarwanda batuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ndetse n’abandi Banyarwanda babasha kugenda mu ndenge bitabahenze bikoroshya umwanya bafataga bagenda ndetse n’akazi kabo kakadindira.
Yagize ati “Iyo ufashe imodoka ukayishyiramo lisansi ukaza inaha, iyo urebye amafaranga ukoresha, ndetse n’umwanya uhatakariza utavuze n’iyo modoka ukoresha, usanga uhahombera kurusha uko wagenda mu ndege bikakorohera mu gihe byaba bitaguhenze cyane”.
Perezida Kagame yavuze ko Rwandair ikwiye kwemera bakunguka make ariko bikagirira abantu benshi akamaro, kandi bikihutisha iterambere.
Yagize ati “Nabajije ababishinzwe numva babishyira mu mibare cyane, ariko se niba bishyuzaga amadorari 200 bagatwara bantu 20, baramutse batwara abantu 50 bakishyuza amadorari 100 si byo byaba bifite inyungu?”
Yasabye kandi ko niba bishoboka ingendo z’indege zakongerwa ndetse n’umubare w’indege zigera i Kamembe ukaba wakwiyongera.
Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakira indege za Rwandair zifasha abaturage batandukanye, biganjemo ahanini abo muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Kongo, gukora ingendo mu gihugu cy’u Rwanda n’ahandi.
Icyo kibuga mu minsi ishize cyaraguwe, imirimo yo kugisana ikaba yararangiye muri uku kwezi kwa Kamena 2015.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
woow musaza turagukunda pee
woow musaza turagukunda pee
mbega byiza!
Rwose nibyo! Rwandair nitware benshi kurimake ahogutwara bake kuri menshi bizatuma rwose yunguka cyane economically nikobimeze
amahirwe abanyarwanda baba babonye yatuma abakora ingendo n’ubucuruzi byiyongera