Perezida Kagame arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukemurira ibibazo by’abaturage ku gihe

Parezida Kagame arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kujya zikemura ibibazo by’abaturage ku gihe kuko ngo ntawe ushoboye kujya yicara imyaka ategereje kuzakemurirwa ikibazo kandi abayobozi bahari.

Anenga uburyo abayobozi bashyira imbaraga mu nyandiko zisabira umuntu kwishyura abaturage bigakerereza gukemukwa kw’ikibazo, nk’uko yabitangrije mu uzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2015.

Perezida Paul Kagame aganira n'abaturage ba Nyamasheke.
Perezida Paul Kagame aganira n’abaturage ba Nyamasheke.

Yasabye ko n’iyo ikibazo cyaba kiri mu butabera hajya harebwa uko gikurikiranwa kikarangira vuba abaturage bakarenganurwa.

Ashingiye ku kibazo cy’abaturage bamaze imyaka 10 bishyuza amafaranga bakoreye ubo bubakaga amashuri mu 2006 bakoreshejwe na Rwiyemezamirimo witwa Rurangirwa Jean Baptiste akabambura, bitumvikana ukuntu abaturage batishyurwa amafaranga makeya arengaho gato miliyoni.

Perezida Kagame yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze gukemura ibibazo by'abaturage bitarinze gutegereza ko yigirayo.
Perezida Kagame yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage bitarinze gutegereza ko yigirayo.

Perezida kagame yasabye ko Uwergo rw’Umuvunyi rufatanya n’akarere ka Nyamasheje abaturage bakishyurwa kuko ikibazo cyabo kiri mu nkiko, ariko ko urubanza rwumvikana kuko nyir’ukwishyura yanishinje icyaha agahunda igihugu kubera kwambura.

Umukuru w’igihugu yijeje abaturage ko bagiye kwishyurwa vuba, yagize ati “Nibatabishyura vuba uzarebe uko untumaho, ubwo njyewe nzayakwishyura ubundi nsigare mpanganye n’uwabambuye.”

Perezida Kagame akora mu ntoki z'umwana w'imyaka 11 wavuze umuvugo mwiza cyane.
Perezida Kagame akora mu ntoki z’umwana w’imyaka 11 wavuze umuvugo mwiza cyane.

Umukuru w’igihugu kandi yasabye ubuyobozi guekmura ibibazo byose birimu ubwambuzi n’Akarengane kuko biteza ubukene abaturage mu guhe uwabarengenyije we aba ari kwinjiza amafaranga.

Uruzinduko Umukuru w’igihugu yagiriraga I Nyamasheke rurakomereza i Rusizi mu Ntara y’u Burengerazuba kuri uyu wa kabiri tatiki 30 Kamena 2015, aho akomeje gusura abaturage b’iyi Ntara.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

umuyobozi mwiza nuyu pe ntimutegereze undi

twahirwa yanditse ku itariki ya: 30-06-2015  →  Musubize

Kagame ni Umusaza ufite ubunararibonye wakubiswe n’ikigeragezo cya ba mpatsibihugu,ariko baribeshya kuko bucya bucyana ayandi.

Tentine yanditse ku itariki ya: 30-06-2015  →  Musubize

Ndashima perezida wacu ararenze pe eeee nzamurwa inyuma nda mukunda birenze eeee

Ndagijimana robert yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Ndashima perezida wacu ararenze pe eeee nzamurwa inyuma nda mukunda birenze eeee

Ndagijimana robert yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Perezida wacu ni ntagereranywa mu gukemua ibibazo by’abanyarwanda.

Ismael yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka