Perezida Kagame aranenga kuba Radio na Televiziyo by’igihugu bitagera ku baturage ba Nyamasheke

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aratangaza ko adashimishijwe n’uburyo ubuyobozi bubishinzwe bwananiwe kugeza umuyoboro wa Radio y’igihugu ku baturage bo mu karere ka Nyamasheke, bigatuma bahitamo kwiyumvira izo mu bihugu by’abaturanyi.

Yavuze ko iki kibazo agiye ku kitaho ku giti cye, nk’uko yabitangarije mu ruzinduko ari gukorera mu ntara y’Uburengerazuba by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2015.

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro mu karere ka Nyamasheke.
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro mu karere ka Nyamasheke.

Yagize “Ikintu numvise gisubiwemo imyaka myinshi kuva nasura aka karere kigahora kigaruka ikintu kijyanye n’iradiyo y’igihugu itumvikana hano.

Ninsobanurirwa ko uburyo bwa tekiniki kidashoboka ubwo nabyo babinsobanurira ko ari ahantu iradiyo na televiziyo bidashobora kumvikana ubwo nzacisha make.”

Umukuru w’igihugu yatangaje ko naramuka asanze iki kibazo cyaratereranywe ababishinzwe bazamuha ibisubizo ku cyatumye aka gace kamaze imyaka yose kadashobora kumva radio y’igihugu na televiziyo y’igihugu uko bikwiye.

Perezida Kagame yagaragaje akababaro aterwa n'uko abaturage bo muri ka gace bamaze imyaka myinshi batumva radiyo y'igihugu.
Perezida Kagame yagaragaje akababaro aterwa n’uko abaturage bo muri ka gace bamaze imyaka myinshi batumva radiyo y’igihugu.

Perezida Kagame ari mu karere ka Nyamasheke mu ruzinduko rwo kuganira n’abaturage b’aka karere, aho agamije kureba aho bageze ku iterambere.

Ku ruhande rw’aba baturage bamushimira ko yabashije gutuma biyumva mu Rwanda, kuko mbere bahezwaga bakitwa “Abanyacyangugu”, nk’uko babitangaza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka