Nyamasheke: Kagame ngo yabagejeje mu gihugu kuko batitwaga Abanyarwanda

Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko kuba bafite ubuyobozi bwiza, bigatuma basigaye bibona mu gihugu kibahesha agaciro kurusha indi mibereho yabo ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bashingiye ku mateka y’ubuyobozi bwo ku ngoma ya Habyarimana, umwe mu baturage avuga ko Nyamasheke hitwaga “amahanga” kandi ari mu Rwanda, bigatuma abari bahatuye batiyumva neza mu buyobozi bitandukanye n’iyi minsi.

Abaturage baje kumurika ibikorwa by'iterambere babashije kugeraho.
Abaturage baje kumurika ibikorwa by’iterambere babashije kugeraho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gatete Catherine, avuga ko Kwitwa Abanyacyangugu aho kwitwa Abanyarwanda, byapyinagaza abatuye aka gac ariko biza guhindurwa n’ubuyobozi bwa Perezida Kagame.

Agira ati “Ubutegetsi bwa Habyarimana bwarangiye mfite imyaka 20 adusuye rimwe gusa, ariko ubu ni ubugira gatanu Perezida Kagame adusura, nta myaka ibiri ishira atadusuye.”

Bategerezanyije Umukuru w'Igihuhuibyishimo.
Bategerezanyije Umukuru w’Igihuhuibyishimo.

Gusura abaturage kandi ngo ntibirangirira aho kuko perezida Kagame yegereje abanyamasheke amashanyarazi abatuye Nyamasheke bigatuma iwabo basigaye bahita (Chicago) umwe mu mujyi ukomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera urumuri rw’amashanyarazi.

Abaturage ngo begerejwe ibitaro hafi, imihanda n’andi mahirwe yabafashije kwiteza imbere dore ko ngo mbere bari bazi ko umusirimu wo mu gihugu ari utuye i Kigali gusa.

Ubwitabire ni bwinshi mu baturage batuye mu karere ka Nyamasheke n'utundi turere bituranye.
Ubwitabire ni bwinshi mu baturage batuye mu karere ka Nyamasheke n’utundi turere bituranye.

Hari hashize imyaka ibiri Umukuru w’Igihugu asuye Akarere ka Nyamasheke, ubu akaba asubiyeyo, ari byo bitera abaturage kunezerwa.

Ephrem Murindabigwi

Amafoto: Jean Claude Rusakara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka