Isaro Foundation imaze gukusanya ibitabo 3000 muri Oklahoma Christian University

Abanyeshuli bibumbiye mu muryango witwa Isaro Foundation biga muri Kaminuza ya Oklahoma Christian yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamaze gukusanya ibitabo 3000 bazohereza mu Rwanda kugira ngo bafashe abashaka gusoma banashimangire umuco wo gusoma.

Bagitangira iki gikorwa ntibiyumvishaga ko bazabona byinshi bigeze aha ariko ku munsi wa mbere uwabarebaga wese yabonaga ibitwenge mu maso kuko banejejwe n’iki gikorwa kandi aho bari bashyize ibintu byo gushyiramo ibitabo byose byari byuzuye; nk’uko Robert Rugamba, umwanditsi mu Isaro Foundation, yabivuze.

Aba banyeshuli bavuga ko uyu murimo wo gukusanya ibitabo utari woroshye ariko nanone ngo ntiwari ukomeye cyane kuko habayeho gufatanya buri wese akitanga ku buryo iyo barebye umusaruro wavuyemo basanga ibyo bakoze ari igikorwa cyiza.

Iri tsinda ryakusanyije ibi bitabo rivuga ko nubwo bageze ku mubare ushimishije bitazahagararira aha ko ahubwo bazakomeza uyu muco mwiza wo gufasha abana b’Abanyarwanda kurangwa n’umuco wo gusoma kuko byagura intekerezo z’umuntu kandi bikanamufasha kugira ubumenyi bwisumbuye ku bwo yari asanganywe.

Thierry Tuyishime, ushinzwe umubano mu Isaro Foundation ati: “ntaho twari twageza, hari izindi nsengero tutari twageramo ku buryo twizera kuzageza ku bitabo 5000 yemwe tunakurikije uburyo ibi tumaze kubona byabaye mu gihe gito dushobora no kubirenza.”

Abagize Isaro Foundation barashimira buri wese wagize umutima wo gufasha atanga cyane cyane insengero zikikije iri shuli rya Oklahoma. Kugeza ubu ntibaramenya agaciro ibyo bitabo bifite ariko barimo kubyegeranye mu minsi iri imbere nabyo bizashyirwa ahagaragara.

Christelle Kwizera, umwe mu bayobozi mu Isaro Foundation asobanura ibyishimo afite muri aya magambo: “nkunda gusoma cyane, ku buryo ndimo kureba ibitabo dufite, insanganyamatsiko zabyo neza nkumva birandenze. Ndimo kwibaza umwana uri mu Rwanda kandi ukunda gusoma nabibona uko azamera. Sinabona icyo mvuga gusa biranejeje kandi ndibwira ko uyu musaruro tugezeho uzagirira akamaro gakomeye abana b’u Rwanda.

Isaro Foundation yavutse nyuma yo kubona ko mu Rwanda nta bitabo bihaba bigatuma n’umuco wo gusoma udashyirwamo imbaraga maze bafata umugambi wo gukusanya ibitabo maze bakabyohereza mu Rwanda.

Isaro Foundation ifite intego igira iti: “ Soma kugira ngo ukure wandike kugira ngo wumvikane.”

Anne Marie NIWEMWIZA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabashimiye cyane kuba mwarashyizeho uru rubuga, nkorera iGisenyi ni naho ntuye nkaba ndi responsable wa bibliothèque ya Vision jeunesse Nouvelle nishimiye kubamenya kandi turifuza ko tuzagirana umubano mwiza hagati ya Bibliothèque yacu namwe mu rwego rwo gukundisha abana umuco wo gusoma,Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari "Today Reader ,tomorrow Leader" twizihije uwo munsi dufatanyije n’Imbuto Founfation.merci

BAMURANGE Julienne yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka