Nyanza: Umunyegare yagonzwe abura kirengera

Nsabimana Fidèle w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Kagari ka Gitovu mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka mu gitondo cyo kuri wa 29 Kamena 2015 yagongewe na moto mu Mujyi wa Nyanza abura umugonze ndetse n’umutabara.

Nyuma yo kugongwa n’umumotari atabashije kumenya ibimuranga ngo ashobore kumukurikirana amuvuze, Nsabimana Fidèle mu ijwi ry’umuntu ubabaye cyane yabwiye yavuze ko yari yazanye ku igare inyanya mu isoko ry’Akarere ka Nyanza rirema buri wa mbere wa buri cyumweru.

Yaguye mu muferege w'amazi akomereka ku maboko avuyemo abura umugonze.
Yaguye mu muferege w’amazi akomereka ku maboko avuyemo abura umugonze.

Ngo yatahaga iwabo mu Karere ka Huye bamugonga ageze hafi y’Ibiro by’Intara y’Amajyepfo i Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umumotari wamugonze ngo akaba yavugiraga kuri terefoni igendanwa kandi atwaye moto. Ubwo twamusangaga aho yagongewe wabonaga afite ibikomere ku mubiri cyane cyane ku maboko.

Ngo yamuhutaje arambarara mu muferege w’amazi mu gihe yegukaga asanga undi yamaze kurenga nta bundi buryo afite bwo kumukurikirana.

Agira ati “Bamwe mu bantu bari hafi y’aho bangongeye nibwiye ko bafashe ibiranga moto y’uwo mumotari ariko bampakaniye bambwira ko batabyitayeho ndetse ko na we batamuzi”.

Dore uko ukuboko kwe ku iburyo kwabaye.
Dore uko ukuboko kwe ku iburyo kwabaye.

Ngo ahantu yagongewe yahamaze hafi nk’iminota 20 atarabona ubufasha ariko ngo yaje kubasha kuhivana n’ubwo yari yababaye cyane.

Bamwe mu bantu bagiye bamugeraho bashungera bagaye imyitwarire y’uwo mumotari wamugonze akigendera ndetse na nyuma yaho bamwe muri bagenzi be bakora umwuga nk’uwe bamugaye bavuga ko ibyo yakoze ari ibikorwa bitari ibya muntu.

Umwe muri bo yagize ati “Ibyago bibaho ariko kugonga umuntu agasigara ameze nabi warangiza ukamuta ukiruka ntabwo ari iby’abantu yagombaga kumwegura akamusindagiza byaba na ngombwa agasaba ubufasha akamugeza kwa muganga”.

Nubwo umumotari wakoze ibi ngo bigoye kuba yamenyekana bamwe muri bagenzi be batangaje ko iki kibazo bazakigaho mu nama yabo ya koperative bakamagana iyi myitwarire idahitswe ikunze kuranga bamwe mu bayobozi b’ibinyabiziga mu muhanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka