Muhanga: Polisi ngo igiye guhagurukira abanywa bagasinda bikabije

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Senior Spertendant Francis Muheto, aratangaza ko Polisi itazihanganira abanywa bagasinda kuko usibye guhungabanya umutekano, bikururira ubukene bukabije kandi bakangiza ubuzima bwabo.

Ubusinzi bukabije ngo bugaragara mu duce two mu mirenge ikora ku Mujyi wa Muhanga, aho abaturage banywa inzoga z’inkorana na za Kanyanga bakitwara nabi haba mu ngo zabo no mu baturanyi.

SSpt Muheto avuga ko abasinzi batazihanganirwa kuko bahungabanya umutekano w'abaturage.
SSpt Muheto avuga ko abasinzi batazihanganirwa kuko bahungabanya umutekano w’abaturage.

Polisi ivuga ko byaba byiza abaturage bitwaye neza bakamenya ko ubusinzi bwangiza ubuzima kandi bugateza imyitwarire idakwiriye Umunyarwanda.

SSpt Muheto avuga ko abashaka ubukire n’imibereho myiza batiyahuza ibiyoga by’ibikorano, ahubwo ko bakura amaboko mu mufuka bagakora kugirango biteze imbere.

Agira ati “Usanga abakene, bariya basaba inkunga, ari bo biganjemo abasinzi, kandi baba abagore baba abagabo bose muhura basinze ngo ni ukwinezeza”.

Muheto akomeza avuga ko ubusinzi butuma uburere bw’abana buhungabana, urugero atanga akaba ari umwana w’umuhungu uherutse kuvugwa mu bitangazamakuru ko yasambanyije nyina umubyara kubera ubusinzi.

Inzego za Polisi ngo zikwiye guhagurukira abasinzi kuko bateza umutekano mukeya, ariko mbere yo kubahana ngo ni ngombwa kubanza kubagira inama z’imyitwarire abumva bakumva abatumva bagafatirwa izindi ngamba.
Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Muhanga uhasanga utubari twinshi ducuruza inzoga z’inzagwa ariko inzego z’umutekano zikavuga ko izo nzoga ziganjemo iz’inkorano kandi ko ziba zirimo uburozi bwangiza ubwenge.

Usibye kwiyangiriza kandi ngo ibiyobyabwenge byiganjemo ibisindisha bituma abakora akazi batandukira, aho usanga abatwara ibinyabiziga bakora impanuka, abajyaga ku kazi bakagasiba amakimbirane mu miryango bikiyongera byose ngo bikaba bidindiza iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko se ubusinzi nubusambanyi hari amategeko abihana mubyukuri ko ababikora ubona babikora
kumugaragaro na police irebera abadepite bacu bagombye gushyiraho vuba amategeko arinda abanyarwanda kuko ntaho twaba tugana cg nabyo mutegereje ko
mzee ariwe uzabikora urubyiruko rwashize ingo zirasenyuka abana nta burere abagore biyambika ubusa mutegereje iki yewe nabiyita abakozi bimana nta musaruro batanga mujye mwibuka ko iyi si nyirayo hari ibyo azatubaza twakoze,tutakoze ,twirengagije nabibutsaga simbategeka murakoze uwiteka atworohereze kuko satani nabambari be babazungu ninshuti zabo batugabyeho igitero

ukuri yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Kabsa ubusinzi bukabije ninngeso mbi yaba kuri nyirayo ndetse na sosiyete ya nyarwanda ni byiza kuba police ya muhanga iibaye intangarugero nizindi nzego za police nazo zifate ingamba yo guhashya isindwe rikabije

Omar yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

nibyo koko polisi yacu nidufashe kurwanya ubusinzi, kandi natwe tukayiha amakuru yaho buherereye, kuko ubusinzi burakabije kandi cyane cyane murubyiruko niho byiganje. polisi yacu nidufashe kubirandura ,kuko hari nibindi biba mubyaro byibikorano

kamayirese yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka