Muri Pariki y’Akagera haragezwa intare zirindwi mu cyumweru gitaha

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) buratangaza ko kuva tariki 30 Kamena 2015 muri Pariki y’Akagera hazaba hagezemo intare zirindwi, zikuwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo zitezweho kurushaho guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.

Itangazo dukesha RDB rivuga ko izo ntare zigiye kuzanwa mu gikorwa RDB ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku kubungabunga pariki mu bihugu umunani by’Afurika (African Parks).

Izi ntare zitezweho kongera ubukerarugendo mu Rwanda.
Izi ntare zitezweho kongera ubukerarugendo mu Rwanda.

Intare eshanu z’ingore zatanzwe n’ikigo cyita ku nyamaswa kitwa Beyond Phinda Private Game Reserve na ho izindi ebyiri z’ingabo zitangwa na Tembe Elephant Reserve Game, ibigo byombi byo muri Afurika y’Epfo mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Izi ntare z’ibitsina byombi ziracyari ntoya ukurikije igihe kimaze zivutse ariko zishobora kororoka. Zatoranyijwe hashingiwe kuba zabyara vuba kandi zishobora kubana neza hagati yazo.

Kugeza ubu izo ntare zamaze gufatwa, ku wa 29 Kamena 2015 zizaterwa imiti yo kuzisinziriza maze zishyirwe mu mamodoka zijyanwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga OR Thambo International Airport i Johannesburg zurizwe indege ziza mu Rwanda.

Biteganyijwe ko zizagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe ku wa 30 Kamena 2015 hakoreshejwe imodoka zijyanwe mu gice by’ amajyaruguru ya Pariki y’Akagera cyarangije guterwa mu kwakira izo nyamaswa.

Mu minsi 14 zikigera muri pariki zizakurikiranwa n’inzobere mu bw’ubuvuzi bw’inyamaswa mu rupango rugabanyijwe ibice bibiri mbere yo kuzirekurira muri pariki; nk’uko iryo tangazo rya RDB rikomeza ribivuga.

Mu rwego rwo gucunga umutekano wazo n’uw’ abaturage muri rusange, zambitswe ibyuma bifata amashusho bizaza byerekana aho ziherereye isaha ku isaha kugira ngo zitarenga imbago za pariki ngo zijye mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda cyangwa Tanzaniya.

Amb. Yamina Karitanyi, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, atangaza ko kugarura intare muri pariki ari igikorwa gikomeye gishimangira ubushake bw’u Rwanda bwo guteza imbere ubukerarugendo.

Agira ati “Ni igikorwa cy’indashyikirwa mu kongera kubaka pariki ku bufatanye bwa Leta n’abikorera buri hagati ya RDB na African Parks. Kugarura intare muri pariki bizateza imbere uruhurirane rw’ibinyabuzima.

Abanyarwanda n’abasura igihugu guhera ubu bazagira amahirwe yo kubona imwe mu nyamaswa nini eshanu zo ku mugabane w’Afurika ziva mu gihugu gifite pariki nyinshi zitandukanye, bishimangira ubushake bw’u Rwanda rwo kwita ku bukerarugendo muri make, ahantu heza z’ubukerarugendo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa African Parks, Peter Fearnhead avuga ko ari igikorwa yishimira, ikigo ayobora kigezeho gifatanyije na RDB, yongeraho ko ari inshingano z’ikigo ahagarariye gutanga izo ntare mu rwego rwo kongera gusubiza ubwiza pariki yahoranye kuko intare zaherukaga muri iyo pariki mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994.

Izi ntare zirindwi zisanze andi moko y’inyamaswa zitandukanye n’ay’inyoni agera kuri 482 abarizwa ku buso bwa hegitare 112.000 za Pariki y’Akagera.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese ko intare zitungwanizindi inyamaswa ubwo ntizizateza umutekano mucye?

James yanditse ku itariki ya: 28-06-2015  →  Musubize

Birashimishije kugarura intare mu Rwanda,bityo nshimiye Leta y’u Rwanda na RDB,nshishikariza abaturiye ishyamba ry’ Akagera ;gufatanya n’ababishinzwe,gutanga amakuru y’inyamaswa mu gihe zatorotse, kugirango turusheho kubungabunga icyanya cy’ Akagera.

Bugingo Anastase yanditse ku itariki ya: 28-06-2015  →  Musubize

Mukomere ndibaza ko muri pariki hahozemo intare zagiyehe ? niba izambere zaragiye ahandi izozo twagira ikihe cyizere ko zitazagenda ? cg. hari ubundi buhanga buzakoreshwa kugirango zambikwe urunigi rutuma hamenyekana who ziri.

fidel yanditse ku itariki ya: 28-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka