Hatangijwe ikigega “Ishema ryacu Fund” kigamije kugoboka Abanyarwanda bahuye n’ibibazo nk’ibya Lt. Gen. Karake

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangije ikigega bise Ishema ryacu, kigamije gufasha Umunyarwanda wese ushobora guhura n’ikibazo nk’icyo Lt. Gen. Karenzi Karake yahuriye nacyo mu gihugu cy’u Bwongekeza aho yaciwe miliyari irenga kugira ngo arekurwe by’agateganyo.

Ku ikubitiro hahise hakusanywa miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda avuye mu bacuruzi. Aya yabonetse yenda kungana na kimwe cya cumi ya miliyari 1,3 akenewe kugira ngo Lt. Gen. Karake arekurwe by’agateganyo.

Ubuyobozi bw'urugaga rw'abikorera mu Rwanda nirwo rwazanye iki gitekerezo.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Rwanda nirwo rwazanye iki gitekerezo.

Iki kigega kikaba kigamije kugabanya agasuzuguro ka bimwe mu bihugu byo mu burasirazuba harimo n’u Bwongeleza, nk’uko Benjamin Gasamagera umuyobozi mukuru wa PSF yabitangaje ubwo iki kigega cyatangizwaga ku mugaragaro.

Yagize ati “Umuntu iyo atewe yitabaza intwaro afite. Twari twatekereje nka ba rwiyemezamirimo, aka gasomborotso kamaze igihe kaza none bigeze ku muyobozi wacu bagiye kumwaka n’amafaranga ni ishyano ryose.

Twizerra tudashidikanya ko buri Munyarwanda wese ari kubitekerezaho kugira ngo ari ako gasuzuguro karangire ako kanya. Niyo mpamvu twavuze tuti reka dushyireho ikigega kizajya kigoboka umwe mu Banyarwanda wahura n’ikibazo nk’icya Lt. Gen. Karake.”

Abacuruzi bakiriye iki gikorwa neza banasaba ko cyakwitwa Ishema ryacu Fund, mu rwego rwo gusubiza abanyamahanga basuzugura u Rwanda.
Abacuruzi bakiriye iki gikorwa neza banasaba ko cyakwitwa Ishema ryacu Fund, mu rwego rwo gusubiza abanyamahanga basuzugura u Rwanda.

Iki kigega kijya gusa n’icya Agaciro Development Fund ariko bitandukaniye ko icyari gisanzwe ari ikigo gihoraho gifasha Abanyarwanda kwihesha agaciro, mu gihe iki gishya cyo kigamije kugoboka Umunyarwanda wahura n’isanganya nk’iryabaye kuri Lt. Gen. Karake.

Umuhango wo gutangiza iki kigega Ishema ryacu Fund kuri uyu wa gatanu tariki 26 Kamena 2015, wari witabiriwe n’abacuruzi bakomeye bo muri Kigali bagize n’uruhare rwo gutanga ibitekerezo no kunoza uko iki kigega cyakora.

Kalisa Alfred umwe mu bacuruzi bari muri iki gikorwa yashimye iki gikorwa, avuga ko bizagaragaza ko Abanyarwanda bafite ubumwe n’umutima wo kutihanganira gusuzugurwa.

Igikurikiye ni ukukimenyekanisha mu baturage no kubasobanurira uburyo buzakoreshwa kugira ngo abaturage babyifuza batange umusanzu wabo. Kugeza ubu hamaze gushyirwaho konti muri za banki ebyiri abantu bashyiraho amafaranga yabo.

Izo konti ni kuri Banki ya b’Abaturage (BPR) ifite nomero 400 382 0333 n’indi yo muri Banki ya Kigali (BK) ifite nimero 00040 0677862 38. Hazasyirwaho kandi n’uburyo bwo kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka