Ntibisanzwe: Ingagi ‘Shabani’ yahogoje abangavu bo mu Buyapani (Japan)

Mu kigo cyororerwamo inyamanswa Higashiyama Zoo kiri mu Buyapani (Japan), ingagi y’ikigabo yitwa Shabani ngo yahogoje abakobwa kubera ubwiza buhebuje, n’ukuntu izi kwifotoza iyo abantu baje kuyireba.

Iyo ngagi ijya gusa n’izo mu birunga by’u Rwanda, si ukwifotoza gusa izi cyangwa kuba ifite ibyo abakobwa bita uburanga buhebuje, ahubwo ngo ifite n’umuco mwiza wo kwita ku ngagi z’ibyana, kandi ibi ngo ibikora itagamije kurebwa.

Shabani, ingagi yo mu Buyapani yahogoje abakobwa.
Shabani, ingagi yo mu Buyapani yahogoje abakobwa.

Yageze muri Higashiyama Zoo kuva muri 2007, ariko mu mezi make ashize, imaze guhogoza abakobwa cyane cyane abangavu, kuko usanga bayisura ari benshi buri munsi izindi nyamanswa batazitayeho.

Ingagi Shabani nk’uko igaragara ku ifoto muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa metro.co.uk ifite imikaya n’imirya (muscles) iteye amabengeza, ibi na byo ngo bikaba biri mu bituma abakobwa bemeza ko ari “umuhungu” w’igitego.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

irarenze pe !! urandebera ukuntu
yifashe?!

kayitesi christina yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

buriya abanyamahanga turatandukanye cyane kuko wowe mu R wanda wumva bitashoboka gusa bo brashoboka cyane !!!!!!!niba twe duhisha sentiment zacu buriya bo barazigaragaza cyane kuturusha

Nkubana chris yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

yahogoje abakobwa bo m ubuyapani ngo kubera kuba umuhungu mwiza cyane....sha mjuzi gusetsa cyanee, ngo barahogoye kubera kuyikunda , gus aicyo nabonye cyo hashobora kuba habaho indwara yo gukunda inyamaswa, muziko hari abantu bakunda imbwa zabo kurusha abantu, bagakunda amapusi, bagakunda inka zabo rwose inka yapfa, umuntu akaba yakwiyahura, icyo nabonye cyo iyo inyamaswa imaze kukumenya nawe ukayimenya..muba inshuti rwose niyo mutavugana, yewe no ku nkoko ari inkoko , ushobora kuzitoza ibintu bituma zikwisanzura kurusha abandi bantu , iaknakwitegereza ukabona message mujisho ryayo ikubwira ngo wowe ntakibazo wantera, uri inshuti yange.....

dembele yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

hhhhhhh so funny

mignonne yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

NDATANGAYE INGAGI NYAMARA ARABAJAMA BAKUYEHO BABUZE GIRLS FRIEND

NIYOMUKIZA JANVIER yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

gusa ntisanzwe pe!

Nshimiyimana jeand’amour yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Ahahahaah!! ngo izinokwifotoza!

Nshimiyimana jeand’amour yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

ariko c iyo ngagi itandukanye nizindi ngagi abo bakobwa courage.

ntagengwa laurent yanditse ku itariki ya: 26-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka