Kayonza: Akarere karareshya abashoramari bazashora imari mu mushinga wo gutunganya inyama

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko ako karere gafite umushinga wo gutunganya inyama, akarere kakaba kari gushaka abashoramari bazawushoramo imari.

Uwo mushinga ukubiyemo ibintu bitandukanye birimo kubaka ibagiro rya kijyambere, guhugura aborozi kugira ngo bajye borora inka zishobora gutanga inyama zimeze neza, izo nyama zikaba zapfunyikwa zikoherezwa ku masoko yo hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi w'akarere avuga ko bari kureshya abashoramari bazashora imari mu mushinga wo gutunganya inyama.
Umuyobozi w’akarere avuga ko bari kureshya abashoramari bazashora imari mu mushinga wo gutunganya inyama.

Uwo mushinga wa miliyari 1,6 z’amafaranga y’u Rwanda wakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga.Ni umwe mu mishinga y’uturere n’umujyi wa Kigali iri guhatana ku rwego rw’igihugu.

Mu gihe watsinda indi bihanganye akarere ka Kayonza ngo kazahita gahabwa miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda kagahita gatangira kubaka ibagiro, kuko umushinga wose uzakorwa mu byiciro.

Mu kwezi kwa Werurwe 2015, Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette yajyanye n’abikorera bo muri iyo ntara mu rugendoshuri mu gihugu cya Turukiya, uwo mushinga ukaba ari umwe mu yamurikiwe abashoramari bo muri icyo gihugu.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko hari abashoramari bamaze kugaragaza ko bawukunze.

Cyakora bitewe n’uko atari abo mu Rwanda ngo bagaragaje impungenge z’uko byabagora kuwukurikirana badahari, basaba akarere ko kashaka abashoramari bo mu Rwanda bazafatanya bakaba ari bo bazajya bawukurikiranira hafi.

Uyu muyobozi anavuga ko abikorera bo mu karere ka Kayonza batangiye kwishyira hamwe kugira ngo bazagire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, ariko akarere kakaba kagishaka n’abandi bawushoramo imari.

Akarere ka Kayonza nta bagiro rifatika kagira kuko aho amatungo abagirwa ari akazu gato k’ikirongozi abacuruzi biyubakiye mu rwego rwo kwirwanaho. Kari rwagati mu baturage ku buryo hari igihe binubira isuku ya ho bavuga ko rimwe na rimwe iba idahagije.

Uwo mushinga uramutse ushyizwe mu bikorwa wakemura ikibazo kinini kuko watekerejwe ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba nk’imwe mu zigaragaramo ibikorwa by’ubworozi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka