Gahunda ya Gira inka yahinduye ubuzima bw’imiryango hafi 33.500 yorojwe mu Majyaruguru

Gahunda ya Gira inka yashyizweho igamije gukura abaturage mu bukene, yageze ku ntego aho mu ntara y’Amajyaruguru abaturage bagera ku 33.429 bashoboye kwikura mu bukene kuko babashije kubona ifumbire yo gushyira mu myaka yabo.

Iyi gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri 2006 igamije kuzamura ubukungu bw’umuturage, abagize umuryango by’umwihariko abana bagaca ukubiri n’imirire mibi banywa amata.

Inka ya Girinka yatumye aba umuhinzi mworozi w'indashikirwa.
Inka ya Girinka yatumye aba umuhinzi mworozi w’indashikirwa.

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru buherutse gutangaza ko mbere ya 2016, indi miryango ibihumbi 10 izahabwa inka muri iyi gahunda, binyuze mu buryo bwo gukusanya amafaranga bizwi nka fundraising.

Abaturage bagezweho n’iyi gahunda bahamya ko imibereho yabo yahindutse kubera ko babonye ifumbire barahinga bakeza ndetse banabona amata baha abana bakanasagurira isoko.
Muri iyi nkuru ndende turabereka uko buri karere ko mu Ntara y’Amajyaruguru gahaze muri iyi gahunda uretse Akarere ka Rulindo.

Burera: Girinka ngo yabakuye mu bukene

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera batangaza ko gahunda ya Gira inka yabakuye mu bukene, ituma bagira ubuzima bwiza kuko inka bagabiwe zibyara bakanywa amata kandi zikabaha n’ifumbire bagafumbiza imyaka yabo ikarushaho gutanga umusaruro.

Inka zatanzwe muri gahunda ya Gir'inka zahinduye byinshi k'ubuzima bw'abazihawe.
Inka zatanzwe muri gahunda ya Gir’inka zahinduye byinshi k’ubuzima bw’abazihawe.

Bamwe mu batangaza uburyo Girinka yabagiriye akamaro ni abahejwe inyuma n’amateka. Sebaraganda Tadeyo, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu Murenge wa Cyanika, atangaza ko mu gihe kigera ku myaka ibiri agabiwe inka, yabashije kwikura mu bukene.

Avuga ko iyo nka imuha amata abana bakayanywa ndetse ikamuha n’ifumbire akayigurisha. Ngo umufuka umwe w’iyo fumbire awugurisha amafaranga y’u Rwanda 1000. Akabasha kubona amafaranga yo kugura ibyo kurya birimo ibishyimbo, ibijumba ndetse n’ibigori.

Uyu Tadeyo kimwe n’abandi Banyaburera batandukanye bagabiwe inka bahamya bavuye mu bukene bakanarwanya n’indwara ziterwa n’imirire mibi kuko banywa amata. Ifumbire na yo bayifumbiza imyaka yabo igatanga umusaruro mwinshi.

Bamwe mu bagabiwe inka mu karere ka Burera ntibazubakira ikiraro kubera ngo ubushobozi buke.
Bamwe mu bagabiwe inka mu karere ka Burera ntibazubakira ikiraro kubera ngo ubushobozi buke.

Gusa ariko bamwe mu bagabiwe inka usanga bazifashe nabi kuko usanga ahenshi nta biraro zifite, ziziritse ku biti hanze, nta n’ibyatsi zifite byo kurya.

Abagabiwe inka bamwe bavuga ko kuba batubakira inka zabo ibiraro ari uko nta bushobozi bwo kubyubaka bafite. Kubona ubwatsi bwo kuzigaburira na byo ngo biba bigoye uretse kwahira amafaranga yo kugura ubwatsi ngo ntibayabona.

Ikindi ni uko usanga hari abagabiwe inka ariko ntizime. Umukecuru witwa Nyirankware Therese avuga ko inka bazituriye umuryango we igiye kumara imyaka ibiri itararinda ngo ayibangurire bityo ibyare imuhe amata. Iyo nka isa n’aho yabaye ingumba icyo imuha gusa ngo ni ifumbire.

Muri Gashyantare 2015 ubwo intumwa za rubanda zasuraga Akarere ka Burera zigenzura imibereho y’abaturage, zatunguwe no gusanga bamwe mu bagabiwe inka muri iyi gahunda bazifashe nabi, ku buryo bigaragara ko intego z’iyo gahunda zitagezweho muri ako karere.

Depite Semasaka Gabriel, yavuze ko kubera uburyo izo nka zifashwe nabi bituma ntacyo zimarira abazitunze. Kuzifata nabi ngo nibyo bituma zitarinda, zanarinda ntizifate, zanafata zikabyara ariko ntizitange umukamo.

Izi ntumwa za rubanda zihamya ko mu bugenzuzi zakoze mu Karere ka Burera, zasanze muri rusange abagabiwe inka bazibonamo ifumbire gusa bafumbiza imyaka yabo.

Tadeyo ahamya ko inka yagabiwe yatumye yikura mu bukene.
Tadeyo ahamya ko inka yagabiwe yatumye yikura mu bukene.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera, ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, ahamya ko abamaze kugabirwa inka muri ako karere babarirwa mu 7332. Abasigaye kuzigabirwa ni imiryango 3162.

Gicumbi: Girinka yarinze abana indwara z’imirire mibi

Abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi bagezweho na gahunda ya Girinka baravuga ko yahinduye imibereho y’abana babo ndetse ikanabafasha kongera umusaruro uva ku buhinzi kubera kubona ifumbire.

Iyi nka bagabiye nyirankware igiye kumara imyaka ibiri itararinda ngo bayibangurire.
Iyi nka bagabiye nyirankware igiye kumara imyaka ibiri itararinda ngo bayibangurire.

Mukakimenyi Francine atuye mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba yemeza ko atarabona inka ubuzima bwe bwari bumeze nabi ndetse cyane cyane mu bana be kuko wasangaga nta mata yo kunywa babona ndetse kubera ubukene nta n’amafaranga yo kubakamishiriza yabonaga.

Uyu mubyeyi ahamya ko kubona amata byatumye abana be bagira imikurire myiza cyane ugereranyije n’igihe batayabonaga. Akomeza avuga ko kubona iyi nka byatumye ubuhinzi yakoraga buhinduka ubu abasha no guhinga akeza kuko yabonye ifumbire.

Ngo mbere atarabona ifumbire yajyaga yeza ibiro 40 gusa by’ibishyimbo ariko ngo ubu ibiro yezaga byikubye inshuro 2 aho asarura ibiro 80 by’ibishyimbo.

Ngarukiye Francois na we avuga ko yari umukene utabasha no kubona amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi ariko ngo nyuma yo kugabirwa inka muri gahunda ya Girinka ikamwa litiro 6, eshatu aziha abana izindi akazigurisha bituma yinjiza amafaranga ibihumbi 12 ku kwezi maze agakenura urugo rwe.

Ibi bimufasha kandi kubasha kubona amafaranga yo gukemura bimwe mu bibazo yahuraga na byo murugo rwe nko kugura ibikoresho by’abanyeshuri no kubabonera amafaranga y’ishuri.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubworozi Gashirabake Isdore, avuga ko bamaze koroza abaturage bagera ku 12.424 ni ukuvuga 88.75% by’abagomba korozwa ariko muri 2017 bazoroza imiryango igera ku bihumbi 14.

Iyi gahunda izajyana no gukomeza kuziturirana bityo buri muturage wese utishoboye agerweho n’iyi gahunda.

Ingamba zo gukwirakwiza izi nka no kuziturirana akarere ka Gicumbi kazishyize mu bikorwa kuko umuturage wese uhawe inka agira amasezerano agirana n’ubuyobozi bw’umudugudu yo kuzaziturira mugenzi we ndetse ko agomba kuyitaho no kwirinda kuyigurisha ataraziturira undi.

Gakenke: Abahawe inka barishimira ko basigaye beza bitandukanye na mbere

Abaturage bahawe inka muri gahunda ya Girinka bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke barishimira ko basigaye beza imyaka bitandukanye na mbere batarahabwa izo nka kuko batashoboraga kweza n’umufuka w’ibishyimbo cyangwa ibigori.

Ngezahoguhora Marc wo mu Murenge wa Gakenke asobanura ko gahunda ya Giriinka yagize akamaro kanini mu guhindura imibereho y’abaturage kuko mbere atahingaga ngo yeze.

Ati “nkurikije iyi gahunda ya Girinka icyo yamariye ubu mfite urutoki rw’intangarugero ku buryo icyo gihe nezaga nk’agatoki bakampa nk’ibihumbi bibiri ariko ubu nsigaye neza igitoki bakampa nk’ibihumbi umunani.”

Inka yahawe imaze kubyara inshuro esheshatu nyuma yo kuziturira undi muturage izindi zagiye zimuha amafaranga nibura inyama bakamuha ibihumbi 200. Ayo mafaranga ngo yagiye ayagura amasambu ndetse anashyira umuriro w’amashanyarazi mu rugo iwe.

Ngezahoguhora muri iki gihe abayeho neza kuko n’umwe mu bahinzi borozi b’intangarugero mu murenge, ku buryo muri uyu mwaka yanahawe icyemezo cy’ishimwe gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kigenerwa abahinzi borozi b’indashikirwa.

Si Ngezahoguhora wirahira gahunda ya Girinka gusa, kuko na Mukankusi Dorothee avuga ko inka yahawe ifite aho yamukuwe. Asobanura ko mbere y’uko ahabwa inka yakoreshaga ifumbire mvaruganda gusa ku buryo itamuhaga umusaruro uhagije nk’uwo asigaye abona.

Ati “Mbere ntarabona inka ntacyo nezaga ariko ubu aho nyiboneye icyo mpinze cyose kirera imboga ni tayali, ibijumba ni tayali, ibigori ni tayali n’ibishyimbo birera kandi ibishyimbo ubundi narahingaga nkasoroma gusa sinsarure ariko ubu ndasoroma aho mpinga nkeza nk’umufuka n’igice kubera ifumbire ry’iyo nka.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatuarge mu Karere ka Gakenke, Ntakirutimana Zephyrin asobanura ko iyi gahunda ya Girinka yafashije abaturage mu buryo butandukanye biteza imbere.

Ati “Byatumye rero mu by’ukuri abaturage bacu babashije kugerwaho n’iyi gahunda ya Girinka barayishimiye cyane kubera ko yabafashije mu buryo bwo kubona amata, mu buryo bwo kubona iyo fumbire, mu buryo bwo kubonamo imyaka kubera ko iyo udafite ifumbire ntushobora guhinga ngo uzagire icyo weza na kimwe kandi kuyigura nabyo biranahenda.”

Ntakirutimana kandi akomeza avuga ko iyi gahunda ya Girinka yagize uruhare runini mu kugabanya imibare y’abana bagaragaragaho imirire, mibi ku buryo n’imiryango mike isigaye igaragaramo abana bafite iyo mirire mibi bakamirwa na bagenzi babo babashije kubona inka.

Kuva iyi gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka wa 2006 mu Karere ka Gakenke bakaba bamaze gutanga inka 8752 .

Musanze: Inka hafi ibihumbi 5 zorojwe abaturage muri gahunda ya Girinka

Kuva 2006-2007 gahunda ya Girinka yatangizwa mu Karere ka Musanze, inka 4921 zorojwe abaturage babona ifumbire n’amata bizamura umusaruro uva ku buhinzi ndetse banarwanya imirire mibi yaragaraga mu ngo zabo.

Nyiramana Marie Goreti ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muko wahawe inka muri gahunda ya Girinka hashize imyaka ine. Ukigerza iwe, uhasanga inka Inka y’umukara iziritse imbere y’umuryango irimo kurya ubwatsi.

Nubwo ubona ko umuryango wa Nyiramana ugikennye ariko si ho wari uri mbere y’uko ubona iyo nka. Avuga ko yahingaga ariko akagira ikibazo cyo kubona ifumbire n’umusaruro abonye ntube mwiza.

Nyuma yo korozwa iyo nka, ngo ubuhinzi bwe bwarahindutse arahinga areza. Atwereka insina ziri mu metero nk’ eshatu z’urugo yagize ati “ n’aka gatoki ntabwo kahabaga urabona ko nashishikariye gutera urutoki kugira ngo n koresha iyi fumbire ihari.”

Uretse kuba iyo ifumbire ayikoresha mu buhinzi ngo hari iyo asagura akayigurisha kugira ngo abashe kubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli.

Inka yahawe imuha amata yamufashije kurwanya imirire mibi mu rugo rwe abana be bari bafite ikibazo cyo kugwingira kubera kutabona amafunguro akungahaye ku ntungabiri none babashije gukura.

Nsengiyumva Jean Bosco, umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi ashimangira ko gahunda ya Girinka yahinduye imibereho n’imibanire y’abaturage kuko uworojwe inka yoroza mugenzi we bigatuma imibanire yabo ihinduka bakaba inshuti.

Inka n’umukamo byariyongereye

Muri uyu wa 2014- 2015, akarere kahize gutanga inka zigera kuri 600 ariko ngo kamaze gutanga 527. Muri 2011-2012 ni bwo hatanzwe inka nyinshi zigera ku 1262 kubera ko buri mudugudu wakusanyije amafaranga woroza umuturage ukennye umwe; nk’uko byashimangiwe na Nsengiyumva.

Gusa, inka zitanga umukamo mwinshi zimaze kwiyongera. Imibare dukesha akarere igaragaraza ko mu karere habarurwa inka zigera ku 27.400 muri zo, inka z’inzungu ni 5.512 na ho imvange ni 10.700. Inka 11.200 ni zo nka zisanzwe zidakama umukamo.

Uko inka zitanga umukamo ziyongereye ni ko amata yiyongereye ariko ingano yayo ikaba itazwi.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari amakusanyirizo atatu mu karere ari yo Zirakanwa Diary, Agiragitereka yo mu Murenge wa Kinigi na Ayera Diary yo mu Mujyi wa Musanze yashyizweho kugira ngo amata ajye akusanwa acuruzwe afite ubuziranenge. Icyakora, ibyo ntibibuza ko amata acuruzwa mu kajagari mu Mujyi wa Musanze.

Kamugondo Jean Claude, umworozi uyobora ikusanyirizo, Ayera Diary avuga ko bibabaje kuba amata ari yo yonyine asigaye acururizwa mu kajagari, asanga ari ubuyobozi bugomba kugira uruhare mu kubica bukoresheje kwigisha abaturage no gufatira ibihano abiberenzeho.

Kugeza muri 2017, akarere kifuza koroza abaturage ibihumbi 9 bakaba basabwa inka zigera ku bihumbi bisaga bine. Ngo bazakoresha uburyo budasanzwe bwo gukusanya amafaranga mu bantu batandukanye kugira ngo zizaboneke ariko kubigeraho birasa n’aho bidashoboka urebye igihe gisigaye n’umubare w’inka zikenewe.

Kigali Today, mu ntara y’Amajyaruguru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka