Mwibyita ibihuha nkundana by’ukuri na Derek-Miss Sandra

Miss Sandra Teta, Igisonga cya I cya Miss SFB 2011, ariyama abantu bakivuga ko urukundo rwe na Dereck wo mu itsinda ry’abahanzi rya Active ari ibihuha.

Sandra ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’igitsina gore bavuga ko bafite impano, akaba n’umunyamideri ndetse n’umuhanga mu biganiro mpaka.

Sandra ngo urukundo rwe na Derek ruramuryoheye akihayama abarwita ibihuha.
Sandra ngo urukundo rwe na Derek ruramuryoheye akihayama abarwita ibihuha.

Uyu nyampinga w’imyaka 23 y’amavuko wanabaye igisonga cya mbere cya Miss SFB muri 2011, ngo ababajwe no kuba bimwe mu binyamakuru bisohora inkuru zita urukundo rwe n’umuhanzi Derek ibihuha.

Nyuma y’amezi abiri mu kibatsi cy’urukundo na Derek ariko babihisha Miss Sandra, mu kiganiro na KT Radio, akaba yiyemereye ko akundana na Derek.

Yagize ati “Abantu bakwiye kureka kubyita ibihuha, nkundana na Derek kandi atuma numba ubuzima bwanjye bwuzuye. Ndamukunda rwose bidasubirwaho.”

Asobanura impamvu yakunze Derek mu magana n’amagana y’abasore bamwirukagaho muri uyu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Ni byo koko nahuye n’abasore benshi cyane batandukanye banyereka ko bankeneyeho urukundo ariko Derek we arihariye ku buryo yubaha ibyo nkora, agashyigikira ibitekerezo byanjye and kandi igisumba ibindi arankunda akanyitaho.”

Sandra Teta mu rukundo na Derek Sano mo muri Active Crew.
Sandra Teta mu rukundo na Derek Sano mo muri Active Crew.

Sandra yitabiriye amarushanwa ya Miss SFB 2011 ndetse ashobora no kuba umunyamideli n’intyoza mu kuvuga itsinda amarushanwa mu biganiro mpaka.

Mbere yo gukundana na Derek, Sandra yanakundanyeho n’umwe mu bafatanyabikorwa be Dieudonne Ishimwe Kagame bamaze imyaka bafatanyije kompanyi ya “Rwanda Inspirational Back Up” kugeza muri 2014 hagati ubwo byajyaga ahagaragara ko bashwanye.

Kompanyi ya Rwanda Inspirational Back Up izwi cyane mu gutegura ibirori bitandukanye nk’ibya Miss Rwanda ndetse n’amarushanwa y’ibiganiro mpaka hirya no hino mu gihugu.

Sandra Teta, mu bushishozi bwe, akaba ngo yaratangiye kugenza make muri kompanyi atangiye kuyibonaho amakosa mu gutegura ibirori bya Miss Rwanda.

Cyakora n’ubundi aracyakora mu bijyanye no gutegura ibirori n’inama kandi ashobora kubona amwe mu masoko akomeye nk’icyizwe Red Avenue cyakuruye abantu benshi b’ibirangirire mu gihugu.

Andrew Shyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka