Bugesera: Abakozi ba Mobisol bafashije abarokotse Jenoside batishoboye

Abakozi b’isosiyete itanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba Mobisol baremeye abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera babaha ihene ndetse banabishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Iyi miryango yafashijwe n’iyo mu Kagari ka Kanzenze, aho bahawe ihene 25 ndetse hatangwa n’ubwisungane ku bantu ijana.

Abakozi ba Mobisol, sosiyete itanga ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banaremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Abakozi ba Mobisol, sosiyete itanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama banaremera abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Aimable Ngendahayo, umukobozi ushinzwe ubucuruzi muri Mobisol, avuga ko impamvu bahisemo kuremera iyi miryango y’itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ako gace ari ukugira ngo na bo bazabashe kwiteza imbere.

Ati “Iki gikorwa cyo kuremera iyi miryango twagitekereje mu rwego rwo kugira ngo badaheranwa n’agahinda banabone ko hari abatekereza ndetse no kugira ngo aya matungo azabafashe kwiteza imbere, kuko turashaka ko izi hene mu mwaka zizaba zikubye kabiri cyangwa gatatu”.

Avuga ko uzagira ikibazo kimusaba amafaranga agomba kugurisha iyo hene cyangwa iyayivuyeho maze ubuzima bugakomeza dore ko ngo banavuga ko ukena ufite itungo rikakugoboka.

Aha bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Aha bari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Mukamusoni Josephine, nyuma yo guhabwa ihene, yavuze ko yashimye cyane bitewe n’uko azi neza ko iryo tungo ahawe rizamufasha.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuko ndizera ko iri tungo ngiye kuribyaza umusaruro ugaragara, ikindi ni uko iki gikorwa dukorewe n’aba bagiraneza kitugaragariza ko tudakwiye kwigunga kuko hari abantu badutekereza”.

Iki gikorwa cyo kuremera abo baturage cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, aho bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi bitanu zihashyinguye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka