Gakenke: Hari impungenge ko amashuri ashaje yateza impanuka abana bayigiramo

Mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke haracyagaragara ikibazo cy’abanyeshuri bamwe na bamwe bakigira mu mashuri atameze neza, bikaba biteje impungenge ko amwe mu mashuri ashaje ashobora gutera impanuka akaba yagwira abanyeshuri.

Ibi ni ibitangazwa n’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda Imbaraga usanzwe ushira mu bikorwa umushinga PPIMA, uvuga mu mushinga wakoze mu mezi tandatu ashize hari aho byagiye bigaragara ko amabati arimo imyenge unasanga amashuri ashaje ku buryo ashobora no kuridukira abanyeshuri.

Mu karere ka Gakenke hagaragara amashuri abanza ya Kamubuga, Rutenderi n'urwunge rw'amashuri rwa Murambo afite ikibazo gikomeye cy'inyubako zitameze neza.
Mu karere ka Gakenke hagaragara amashuri abanza ya Kamubuga, Rutenderi n’urwunge rw’amashuri rwa Murambo afite ikibazo gikomeye cy’inyubako zitameze neza.

Aya mashuri ashaje yiyongeraho ko hamwe na hamwe abanyeshuri batarashobora kubona ibikoresho bihagije nk’intebe zo kwicaraho kuko hari aho abanyeshuri bigira kumbaho.

Nsabimana Patricia umukozi w’umushinga PPIMA mu karere ka Gakenke, yagaragaje ko amashuri abanza ya Kamubuga, Rutenderi n’urwunge rw’amashuri rwa Murambo bafite ikibazo gikomeye cy’inyubako zitameze neza ukongeraho ko bakicara ku ntebe z’imbaho.

Iki kibazo kandi cyiyongeraho ko mu kagari ka Rutabo mu murenge wa Gashenyi nta shuri na rimwe ryisumbuye rihari, ku buryo abana baho bakora urugendo rurerure bajya kwiga mu tundi tugari turimo n’akagari ka Nyakina kari mu murenge wa Gashenyi.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe uburezi Hakizimana Jean Bosco asobanura ko mu karere hose bari bafite ibyumba bisaga 308 bishaje bagomba gusimbuza. Avuga ko bateganya ko muri uyu mwaka urangiye babashije kubaka ibyumba 86 kandi bakabikora bahereye kubyo babona bishaje kurusha ibindi.

Ati “Nko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tugiye gutangira Ecole primaire Kamubuga turi kuyishiramo muho tuzasimbuza ibyumba birimo.”

Ahandi naho hagenda hatekerezwa uko amikoro agenda aboneka, kuko byose bitahita bikorerwa rimwe. Ku bijyanye n’intebe byo uyu mwaka uzajya kurangira byacemutse kuko hari aho bateganya kuzikura vuba, nk’uko yakomeje abisobanura.

Naho abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye baturuka mu kagari ka Rutabo bajya kwiga ahandi, impamvu yatewe nuko hari hakiri abanyeshuri bace kuburyo batari kubakira ishuri abana batageze 40 gusa nabyo ubuyobozi bukaba bugiye kubikurikirana.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka