Isoko ya Nil irataramira abaturage ba Nyamasheke

Mu gihe bitamanyerewe kubona ibitaramo bitandukanye by’abahanzi mu Karere ka Nyamasheke, mu mpera z’iki cyumweru itsinda ry’abahanzi “Ijabo” rizwi ku izina ry’Isoko ya Nil barataramira abaturage ba Nyamasheke aho bita muri Café de L’Ouest.

Biteganyijwe ko aba bahanzi bazataramira abaturage guhera i saa cyenda zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Kamena 2015 ndetse no ku munsi wo ku wa gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015.

I Nyamasheke ngo na bo bakeneye gutaramirwa bagasabana.
I Nyamasheke ngo na bo bakeneye gutaramirwa bagasabana.

Uwateguye iki gitaramo, Eloi Rugomoka, avuga ko iki ari igihe ngo n’abaturage ba Nyamasheke babone abahanzi bakunda baturuka i Kigali n’ahandi mu gihugu, yaba abaririmbye kera ndetse n’ubu.

Rugomoka yemeza ko bishobora kuzabera imbarutso abahanzi bakiri bato bakazamura impano zabo kandi ubusabane bugakomeza kwiyongera mu baturage batuye mu Karere ka Nyamasheke.

Agira ati “Abaturage ba Nyamasheke bakunda umuziki, kandi bakunda gusabana. Kubona abahanzi babaririmbira imbone nkubone bituma bongera gusabana kandi abafite impano bakagira icyo bigira ku bahanzi ndetse bakaba bahazamukira”.

Aba bahanzi bari mu itsinda ry’Ijabo cyangwa Isoko ya Nil bazwi mu kuririmba indirimbo za karahanyuze zizwi ku izina ry’igisope ndetse n’indirimbo zigezweho bazwi cyane cyane ku ndirimbo yanyuze benshi mu bihe byashize yitwa "Isoko ya Nil ntikame".

Eloi Rugomoka akavuga ko abaturage ba Nyamasheke bazatangira kujya babona n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda mu rwego rwo kugumya guteza imbere imyidagaduro muri aka karere.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashimira abaturage bo mu karere ka Nyamasheke uko banteye ingabo mu bitugu bitabira igitaramo. Mbatumira no bindi biri gutegurwa mu minsi iza. Mumbe hafi gusa naho ibyiza biri imbere

Eloi RUGOMOKA yanditse ku itariki ya: 21-06-2015  →  Musubize

turaje tuwuceke kahave.
Welcome in nyamasheke

makus athanasius yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka