Gicumbi: Ikibazo cy’ubugwingire mu bana gikomeje kwiyongera

Abana bari mu kigero k’imyaka itanu mu karere ka Gicumbi bakomeje kugaragarwaho n’indwara zikomoka ku imirire mibi, n’ubwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yari yashyizeho ingamba zo kurwanya ubugwingire n’indwara zikomoka ku mirire mibi.

Mu ibarura abajyanama b’ubuzima bari gukora mu midugudu igize aka karere, rigaragaza ko hari abana benshi bagifite ikibazo k’imirire mibi, nk’uko Musabyimana Agnes umujyanama w’ubuzima yabitangarije Kigali Today com kuri uyu wa kabiri tariki 17 Kamena 2017.

Aha ababyeyi bari mu kigo nderabuzima gutekera abana bafite ikibazo k'imirire mibi.
Aha ababyeyi bari mu kigo nderabuzima gutekera abana bafite ikibazo k’imirire mibi.

Asanga igitera abana kugwingira ari ukubera ko usanga bavuka mu miryango ikennye, aho bamwe mu babyeyi batamenya no kubategurira indyo yuzuye n’igihe umwana agomba gufatiramo ifunguro.

Musabyimana avuga ko igihe bagiye mu rugo rw’umuturage bagasanga umwana waho afite ikibazo cy’ubugwingire, basiga bagiriye inama ababyeyi bagakomeza kubakangurira kwitabira kugana ibigo nderabuzima kugira ngo bibafashe kubaha amata n’izindi ntungamubiri zibafasha gukira iyo mirire mibi.

Atanga urugero mu kagari ka Gacurabwenge gaherereye mu mujyi wa Byumba aho abana 29 bose bafite ikibazo cy’ubugwingire.

Kuri iki kibazo cy’abana batari bake bagwingiye ubuyozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko bugiye gukomeza gukora ubukangurambaga urugo kurundi no gufasha ababyeyi babo guhindura imyumvire nk’uko Kayumba Emmanuel umukozi w’akarere ka Gicumbi abivuga.

Ikindi nuko buri rugo rugomba kuba rufite akarima k’igikoni bashyira imbere igikoni cy’umudugudu, gahunda y’agakono k’umwana ndetse bakitabira umugoroba w’ababyeyi aho bakangurirwa gahunda zibafasha kurandura imirire mibi.

Mu bugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa 3 mu turere twose tw’u Rwanda dufite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu myaka 5 ishize aho kari kukigereranyo cya 47%. Ijanisha rigaragaza ko abana bagera muri 37 % aribo bafite ikibazo k’imirire mibi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka