Nyamasheke: Abaturage barakangurirwa kubyaza umusaruro inyungu ziri mu mukubungabunga amashyamba

Mu gutangiza icyiciro cya kabiri cy’umushinga ubungabunga amashyamba (PAREF) mu karere ka Nyamasheke, abaturage basabwe kwitabira gufata neza amashyamba yabo mu kubungabunga ibidukikije no kuhakura amafaranga ashobora kubateza imbere azanywe n’uyu mushinga.

Babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Kamena 2015, mu nama yahuje abayobozi b’imirenge igize akarere abakora muri uyu mushinga n’abayobozi b’akarere ka Nymasheke.

Umuyoozi w'akarere wungirije yasabye ko amashyamba yabungwabungwa n'inkengero za kivu zikitabwaho.
Umuyoozi w’akarere wungirije yasabye ko amashyamba yabungwabungwa n’inkengero za kivu zikitabwaho.

Ngarambe Fidel ushinzwe amahugurwa n’itumanaho muri uyu mushinga wo kubungabunga amashyamba, Paref ya kabiri, yasabye abaturage kubagana bakahakura imirimo ijyanye no gutera amashyamba no kuyabungabunga, bakagira imyumvire imwe igamije kugira ibyiza byo kugira amashyamba.

Yagize ati “Abaturage baze batugane tubahe akazi, bite ku mashyamba atuma tugira umwuka mwiza, tukayacana akatuzanira imvura n’ibindi.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, yasabye abayobozi gukangurira byimazeyo abaturage kwita ku mashyamba, cyane ko bagiye kubiboneramo n’inyungu z’amafaranga ndetse n’akazi muri uyu mushinga wa Paref ya kabiri, abibutsa kandi ko inkengero za kivu zigomba kutavogerwa.

Ati “Kugira ngo iyi gahunda yo kubungabunga amashyamba n’inkengero za kivu izagende neza mugomba kuyiha agaciro, tugopomba kuyatera kandi tukayakurikirana, aya mafaranga y’igihugu menshi aje abaturage bacu bagomba kuyabyaza umusaruro.”

Mu gutangiza Paref ya kabiri havuzwe ko abaturage basigaranye ibibazo bituruka ku mushinga wa mbere birimo kutishyurwa amashyamba yabo yatemwe bazahabwa amafaranga yabo muri cyiciro.

Basabye ko habaho abarinzi b’amashyamba kugira ngo atangizwa banavuga ko ibibazo by’imicungire mibi y’amafaranga bitazongera kugaragara nko mu byiciro bya mbere kuko hashyizweho umucungamutungo muri buri karere gakorana n’uyu mushinga.

Paref ya Kabiri izatwara amafaranga agera kuri miriyoni 6 z’amaeuro (amafaranga akoreshwa ku mugabane w’uburayi), ukazakorera mu turere twose tugize intara y’uburengerazuba wongeyeho akarere ka Musanze na Burera.

Biteganyijwe ko hazaterwa amashyamba ku buso bwa hegitari 2500 by’amashyamaba ya leta na hegitari 1000 y’ibiti bivangwa n’imyaka mu gihe cy’umwaka umwe, mu gihe mu gice kibanza hari hatewe hegitari zisaga ibihumbi 11.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka