Ntabwo naretse injyana gakondo ahubwo ndashaka ko izagera kure hashoboka-Eric Mucyo

Umuhanzi Eric Mucyo wamenyekanye cyane mu ndirimbo “i Bwiza” yakoranye na Jay Polly ikaba ari n’indirimbo iri mu njyana ya Afrofusion ikunzwe cyane aratangaza ko atavuye muri iyi njyana ahubwo ko agira ngo izagere kure hashoboka.

Iyi njyana ya Afrofusion ni injyana gakondo ivanze n’injyana z’inzungu ariko bikagumana umwimerere nyarwanda, ikaba ari uburyo Eric Mucyo yakoze bwo gushyigikira injyana gakondo ariko atibagiwe urubyiruko rukunda injyana zigezweho.

Itsinda 3 Hills.
Itsinda 3 Hills.

Ibi bibaye nyuma y’uko Eric Mucyo, Hope (Tusker) ndetse na Jackson Kalimba bihurije hamwe bagakora itsinda bise 3 Hills, mu gihe bari basanzwe bakora injyana zitandukanye.

Eric Mucyo yagize ati “Ya style (injyana) yanjye irakomeje. Urebye ubu ngubu ni imbaraga dushyize hamwe twese, ntabwo bibujije ko buri muntu afite injyana ye akora ariko turashaka gufatanya imbaraga kugira ngo turebe ko twakubita cyane kurushaho, tukareba ko twatoboraho. Ndetse bizanadufasha no gutegura amayira ya buri muntu wese; ubu twihaye igihe cyo gukorana imbaraga dufashanya ku buryo umuntu yasohora indirimbo kugiti cye ariko itsinda rikaba rirahari.”

Yakomeje agira ati “Ririya tsinda ni imbaraga tugiye gukoresha twese hamwe buri muntu wese akoresheje ize kugira ngo turebe ko twagera muri niveau (urwego) ya ba bandi bose muri kumva hano hanze bakomeye.

Injyana yanjye iracyahari cyane ndetse byazanadufasha mu minsi iri imbere umuntu amaze gufatisha neza akabasha kuyisunika akabasha na yo kuyigeza ku bantu neza nk’uko bikwiye.”

3 Hills bahereye ku ndirimbo “Mfite urukundo” ikoze mu njyana ya Afrobeat kugira ngo babashe kwinjira muri muzika y’urubyiruko nyuma bashyire imbaraga mu njyana ya Afrofusion.

Iri tsinda bahisemo kwitwa “3 Hills” ngo kugira ngo batake ubwiza bw’u Rwanda. Eric Mucyo ati “Kubera ko imisozi miremire mu Rwanda ari itatu: Kalisimbi Sabyinyo na Muhabura, mbese izina ryacu twitirirwa iriya misozi.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka