Burera: Bamwe mu bagore “bakora ingamba” bakavunika abagabo babo bigaramiye

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera bahamya ko bikorera imizigo iremereye, ibyo bita “Gukora ingamba” muri ako gace, bakavunika, nyamara abagabo babo ngo bibereye mu byabo mu gihe ngo ari bo bagakwiye kuyikorera bagashaka icyateza imbere uruga.

Iyo ibirayi byeze ni ho bigaragara cyane aho usanga umugore yikoreye nk’ibiro birenga 50 by’ibirayi agakora urugendo rurerure abijyanye ku isoko kandi ahetse n’umwana.

Abagore bikorera imizigo n'iyi ngo baba batereranwe n'abagabo babo bakabikorera kubona igitunga imiryango.
Abagore bikorera imizigo n’iyi ngo baba batereranwe n’abagabo babo bakabikorera kubona igitunga imiryango.

Urugero ni nk’abakora urugendo rurengeje isaha n’amaguru baturutse hafi y’Ikirunga cya Muhabura bagiye kugurisha ibirayi ahitwa Nyarwondo mu Murenge wa Rugarama.

Abandi bo ngo ugasanga bikoreye imizigo y’ibitaka, amatafari, inkwi n’ibindi ku buryo ubabona, abona ko iyo mirimo ibavuna.

Umwe mu bagore, utashatse ko izina rye ritangazwa, yikoreye umuzigo w’inkwi ndetse anahetse umwana. N’ibyuya mu maso, ubona ko ananiwe ahamya ko yamenyereye kwikorera imizigo iremereye kugira ngo abone igitunga urugo.

Uyu mugore twise Liberatha (kuko atashakaga ko dutangaza amazina ye, kandi ngo si we wenyine hari n’abandi bagore “bakora ingamba” abagabo babo ntacyo bibabwiye.

Agira ati “(Ubikora) ni ukubura uko agira! Mu rugo haba nta kintu, akisuka ku byo adashoboye! (Umugabo) niba arikoreye (ifaranga) cyangwa niba mwari mufite akantu mu rugo agahitana! Nuvuga ati ‘ndakwica’!”

Akomeza avuga ko abagabo nk’abo usanga baba bibereye mu businzi cyangwa uburaya. Bagataha bagabuza, umugore yaba atatetse kubera kubura umwanya, hakavuka intonganya bikavamo no kuba yamukubita.

Icyo abagabo babivugaho

Abagabo batandukanye bo mu Karere ka Burera baganiriye na Kigali Today bahamya ko ubusanzwe “gukora ingamba” ari umurimo w’abagabo. Ariko ngo n’umugore wumva afite imbaraga na we yabikora. Icyo gihe ngo umugore n’umugabo bashobora gukora ingamba, bahahira urugo.

Bamwe mu bagore bikorera ingamba bavuga ko babigirira kubura ukundi babigenza.
Bamwe mu bagore bikorera ingamba bavuga ko babigirira kubura ukundi babigenza.

Mutuyimana Alphonse, umwe muri abo bagabo twaganiriye, avuga ko ariko hari n’abagabo badakozwa ibyo guhahira urugo, umugore akaba ari we ubikora wenyine. Bene abo bagabo ngo baba barasabitswe n’ibiyobyabenge.

Agira ati “Niko baba basanzwe, ni nka kamere yabo baba bafite. Hari umugabo uba iby’urugo atabyitayeho! Ugasanga n’abana afite ntabazi amazina!

Abo bagabo ingo ziba zarabananiye muri make! Bo ni ukunywa, bakaza bakongera bakaryama, mu gitondo bakabyuka bakaza nijoro, iby’ingo ntibabyiteho! Noneho umugore akabona ko adakoze nta cyamutunga, ati ‘reka njye muri iyo ngamba’.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko ariko abagabo bakora ibyo ari bo bake ku buryo ngo nko mu mudugudu usanga hari nka babiri.

Iyo babonetse ngo babatumira mu mugoroba w’ababyeyi, bakabahanura bababwira ko iyo umugore n’umugabo bafatanyije urugo rwabo rutera imbere.

Ingaruka

Kuba umugore yaba ari we ukorera urugo wenyine, umugabo we yigaramiye, ngo bigira ingaruka mbi ku muryango. Imiryango ibayeho gutyo ngo ihora mu bukene.

Liberatha we avuga ko umugore n’abana ari bo bahagirira ibibazo cyane. Umugore ngo arananuka kandi agahorana agahinda ku mutima. Ikindi ngo iyo abana bo muri uwo muryango ari bakuru usanga barataye ishuri, baba bakiri bato ho bakagwingira kubera kutitabwaho.

Agira ati “…afite wenda nk’utwana tubiri duto, twa twana ntidufite uraturorae (utureba), mu mwanya (nyina) yagiye muri ibyo (gukora ingamba) twa twana turabwirirwa! Aho barabonera nyina, bamubone ahubwo agire agahinda kubera kubura umufasha.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhora bwigisha abaturage cyane cyane abashakanye, bubabwira gufatanya bakubaka ingo zabo. Ariko usanga hamwe na hamwe bidatanga umusaruro ahubwo hakavuka amakimbirane. Ubuyobozi bukavuga ko ayo makimbirane aterwa ahanini n’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abaturage ayoboye kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko ngo usanga abagisinze ari bo bagirana amakimbirane n’abo bashakanye.

Sembagare akomeza abwira abagabo gucika kuri icyo kiyobyabgwe, bagafatanya n’abagore babo kubaka ingo zabo. Aha ni ho anahera abwira abagabo bo mu karere ayoboye ko uzongera gufatwa akubita umugore we, azajya ajyanwa mu bigo ngorora muco (Transit Center).

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ukoze hasi unyibutsa ibuye Burera Abagore Baragowe Uwakugeza Ahegereye Ikirunga Ukihera Ijisho Uko Bisuma Imizigo Ahitwa Kwa Mutabazi Ho Nagahomera Munwa Wagira Nta mugabo Uhaba Nuhaba Azira Gukora Peee

Rukundo Firewing yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka