Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso cyaguze imashini zirobanura ibyangombwa nkenerwa mu maraso baha abarwayi

Ikigo cy’ Igihugu cyo gutanga amaraso mu Rwanda cyatangije uburyo bwo kurobanura ibikenerwa mu maraso ahabwa indembe hifashishijwe imashini. Igikorwa cyatangijwe mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso uba tariki 14 Kamena buri mwaka.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso, Dr. Gatare Swaibu, yavuze ko ubu mu maraso hazajya hafatwa icyo umurwayi akeneye gusa, ibigize amaraso bidakenewe bikazajya bihita bisubira mu muntu uyatanze.

Imwe mu mashini zizajya zifashishwa mu kurobanura ibikenewe mu maraso ahabwa abarwayi.
Imwe mu mashini zizajya zifashishwa mu kurobanura ibikenewe mu maraso ahabwa abarwayi.

Yagize ati “Ubu mu maraso dukuramo igice dukeneye. Niba ari udufashi, nitwo twonyine dukuramo. Ibindi bice nk’umushongi, insoro zitukura n’ibindi bigasubiramo. Uburyo twakoreshaga uyu munsi, kugera ngo tubone dose (ingano) y’udufashi (Plaquette) twahereza umuntu mukuru, byadusabaga abantu batanga amaraso batandatu.

Noneho iri koranabuhanga, umuntu umwe wenyine ashobora gutanga dose zigera kuri eshatu, ni ukuvuga ngo twagombaga gukenera abantu 18 kuri dose eshatu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Ndimubanzi Patrick areba uburyo amaraso agiye kujya atangwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndimubanzi Patrick areba uburyo amaraso agiye kujya atangwa.

Umunyamananga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Patrick Ndimubanzi, yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka ngo rugere ku ngingo ya 4 mu ntego z’ikinyagihumbi, igena ibijyanye no kugabanya imfu z’ abagore n’ abana bapfa buri munsi kubera kubura amaso.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko abagore 800 bapfa buri munsi ku Isi babyara cyangwa batwite kubera kubura amaraso.

Yagize ati “Amaraso ahagije kandi azira inenge ni kimwe mu bifasha u Rwanda gukumira imfu z’ababyeyi n’abandi batakaza amaraso menshi ku mpamvu zinyuranye, nk’izo kubagwa, impanuka zo mu muhanda, uburwayi nka malariya, kanseri n’izindi zinyuranye.”

Ibi ni bimwe mu byo abarwayi bakenera birobanurwa mu maraso ibidakenewe bigasubira mu wayatanze.
Ibi ni bimwe mu byo abarwayi bakenera birobanurwa mu maraso ibidakenewe bigasubira mu wayatanze.

Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso kivuga ko ku mwaka cyakira udupaki ibihumbi 51 tw’amaraso aba yatanzwe n’abagiraneza. Ikoreshwa ry’izi mashini nshya ngo rizagabanya akazi n’umwanya gutandukanya ibikenewe mu maraso byafataga muri Laboratoire, kuko ngo izi mashini zizajya zibyikorera.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyeneye amakuru Yuko ntatanga amaraso

NDUWAYO Samuel yanditse ku itariki ya: 2-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka