Stromae yasubiye i Burayi ikitaraganya kubera ikibazo cy’uburwayi

Amakuru atangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), aravuga ko igitaramo cy’umuririmbyi Stromae cyari gitegerejwe kubera i Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo, tariki ya 13/06/2015, cyitakibaye.

Iyi radio ikomeza ivuga ko ibyo byatewe nuko umuririmbyi Stromae yasubiye i Burayi, aho atuye, ikitaraganya kubera ikibazo cy’uburwayi.

Stromae ukomoka kuri ise w'Umunyarwanda yateganyaga gukorera igitaramo i Kigali tariki 20 Kamena 2015.
Stromae ukomoka kuri ise w’Umunyarwanda yateganyaga gukorera igitaramo i Kigali tariki 20 Kamena 2015.

Biteganyijwe ko tariki ya 20/06/2015, uyu muririmbyi azagirira igitaramo i Kigali, mu Rwanda. Kubera icyo kibazo cy’uburwayi yagize ariko nta kiratangazwa niba kitazaba.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Paul Van Haver yavukiye mu gihugu cy’Ububiligi, ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda kuko se ari Umunyarwanda.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turizera ubuzima bw ’uyumuhanzi bizakugenda neza akazaturirimbira kuko turabyifuza rwose.

Bayigamba jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 13-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka