Kugira umuryango mu Rwanda ngo biri mu byatumye Stromae ategura igitaramo i Kigali

Ubuyobozi bw’ikigo cya Positive Production kirimo gutegura igitaramo cy’umuhanzi Stromae buvuga ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye uyu muhanzi yemera kuza gukorera igitaramo mu Rwanda ari ukugira ngo amenyane n’umuryango we uhari.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Paul Van Haver yavukiye mu gihugu cy’Ububiligi, ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda kuko se ari Umunyarwanda.

Umuhanzi Stromae ngo nta shusho kugeza ubu afite y'ukuntu azakirwa mu Rwanda nk'igihugu afitemo inkomoko.
Umuhanzi Stromae ngo nta shusho kugeza ubu afite y’ukuntu azakirwa mu Rwanda nk’igihugu afitemo inkomoko.

Igitaramo cye kizaba tariki 20 Kamena 2015 i Kigali, kikaba ari na cyo kizasoza gahunda y’ibitaramo umunani ari gukorera mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika birimo Senegal, Cap Vert, Cameroun, Côte-d’Ivoire, Gabon, Congo Brazzaville, Congo Kinshasa n’u Rwanda ari na ho azasoreza gahunda y’ibyo bitaramo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Judo Kanobana, uyobora Positive Production, aherutse gutangaza ko gushaka kubonana n’umuryango we uba mu Rwanda imbonankubone ari yo mpamvu Stromae yahisemo gusoreza gahunda y’ibyo bitaramo mu Rwanda.

Agira ati “Stromae ni icyamamare cyane kandi mu by’ukuri biragoye kubona amafaranga wamwishyura [ngo aze mu gitaramo], ariko uretse amafaranga yahisemo gusoreza ibitaramo bye mu Rwanda kugira ngo amarane umwanya munini n’umuryango we, ndetse anabonereho kumenya neza igihugu cye.

Kwinjira mu gitaramo cya Stromae ngo bizaba ari hagati y'amafaranga y'u Rwanda 1,000 n'ibihumbi 10 kugira ngo borohereze n'abana kwirebera uyu muhanzi w'igihangange.
Kwinjira mu gitaramo cya Stromae ngo bizaba ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda 1,000 n’ibihumbi 10 kugira ngo borohereze n’abana kwirebera uyu muhanzi w’igihangange.

Mu gihe iminsi isigaye ibarirwa ku ntoki ngo igitaramo cye kibe, abafana ba Stromae mu Rwanda bamutegereje n’amatsiko menshi nk’uko bamwe bakomeza kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, dore ko ari n’ubwa mbere azaba akoreye igitaramo mu Rwanda.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka Formidable, Papaoutai n’izindi zitandukanye yamaze gukora bimwe mu bitaramo bye agomba gukorera ku mugabane wa Afurika, ariko inshuro zose yagiye akora ibitaramo yakunze gutangariza abanyamakuru ko atewe ubwoba n’igitaramo azakorerwa mu Rwanda kuko atazi uburyo azakirwa.

“Icyo nzi ni uko nzaririmba mu gihugu nkomokamo ariko sinzi ikintegereje kuko nifuje kuva kera kugera mu gihugu cyanjye [mu Rwanda]” uku ni ko Stromae yabwiye abanyamakuru nyuma y’igitaramo yakoreye i Dakar muri Senegal tariki 13 Gicurasi 2015.

Amafaranga yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati ya 1000 na 10,000 kugira ngo n’abana bazabashe kucyitabira nk’uko ubuyobozi bwa Positive Production bubivuga.

Stromae ni umwe mu bahanzi bakomeye ku isi kugeza ubu kuko hari amazina akomeye y’abahanzi bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bagiye batangaza ko bifuza kuba bakorana na we indirimbo, muri bo hakaba harimo nka Kanye West Jennifer Lopez n’abandi batandukanye.

Cyprien M. Ngendahimana &Andrew Shyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo ubutaha bazamwibuke bamushyire muri PGGSS6, ahangane na ba senderi, rafiki, sentore,...

philberto yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

naze arebe kwivuko kabisa twariyubatse azagaruke ature kwivuko

etieno yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka