Ruhango: Abadepite barizeza ubuvuzgizi za Sacco kugira ngo zirusheho gutera imbere

Itsinda ry’abadepite batatu mu bagize Komisiyo y’ubukungu basuye Akarere ka Ruhango tariki, mu rwego rwo kuganira ku mikorere ya za koperative zo kubitsa no kugurizanya mu mirenge zizwi nka SACCO z’imirenge.

Mu rugendo iri tsinda ryakoze kuwa mbere tariki 8 Kamena 2015, Depite Mudidi Emmanuel wari uyoboye iri tsinda yavuze ko uru rugendo rugamije “kuganira, kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bw’Akarere, n’abacungamutungo n’abayobozi ba Komite ziyobora Koperative “Umurenge SACCO” no kureba niba icyo izi koperative zashyiriweho kiriho kigerwaho.”

abadepite bagirana inama n'abacungamutungo ba za sacco umurenge mu karere ka Ruhango.
abadepite bagirana inama n’abacungamutungo ba za sacco umurenge mu karere ka Ruhango.

Akomeza asobanura ko icy’ingezi gitegerejwe kuri izi ngendo bakorera hirya no hino mu gihugu, ari ukugaragaza inzitizi zose zibuza SACCO kugera ku nshingano yazo y’ingenzi, ari yo kuzamura abantu b’amikoro make binyuze mu kubagezaho serivisi z’imari, bakabasha kuzigama, no guhabwa inguzanyo zibafasha gutunganya imishinga ibateza yabo imbere.

Mu nzitizi zagaragajwe zagaragarijwe iri tsinda n’abacungamitungo baza za sacco z’imirenge igize aka karere, harimo irebene n’ubwizigame ngwate, aho usaba inguzanyo asabwa kuba azigamye 20% by’inguzanyo asaba, kandi akaba adashobora kuyabikuza igihe cyose atararangiza kwishyura inguzanyo yahawe.

Banagaragaje kandi imbogamizi irebana n’amabwiriza asaba ko buri munyamuryango wa Sacco agomba kuba yujuje imigabane yose, mu gihe nyamara Sacco zigamije gufasha abantu b’amikoro make kugerwaho na serivisi z’imari, kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

Ikifuzo rero kikaba icy’uko umugabane shingiro w’umunyamuryango wa Sacco wakwishyurwa mu byiciro kugira ngo bitaba inzitizi ku muntu utawubonera icyarimwe, ariko hakagenwa igihe ntarengwa cyo kurangiza kuwutanga kugira ngo hatabaho guterera agati mu ryinyo.

Kuri izi mbogamizi zivuzwe n’abacungamitungo ya za Sacco no ku zindi tutagaragaje, aba badepite bakaba bizeza ko bazakora ubuvugizi ku nzego bireba, bityo Sacco z’Imirenge zikabasha kugera ku nshingano zashyiriweho.

Aba badepite bakaba banasuye Sacco aho zikorera, imwe muzasuwe ikaba ari iya sacco Baturebereho Ruhango imaze kwiyuzuriza inyubako ya etage ebyiri, bashimishwa n’ukuntu zirimo gutera imbere nubwo zihura n’inzitizi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abadepite iyo bageze mu turere hasi ibibazo birakemuka bityo twizere ko izi sacco zikorerwe ubuvugizi maze zirusheho gukomeza gutanga service nziza

Kansime yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka