Burera: Umusaza wibwe inka n’iyayo ubuyozi bwemeye kumushumbusha

Nyuma y’uko umusaza witwa Bambabenda Joseph yibwe inka n’iyayo agatakamba asaba ubufasha kuko ari yo yari imutunze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwamwemereye kuzamushumbusha indi nka izamufasha gukomeza kwikura mu bukene.

Umusaza Bambabenda, utuye mu Murenge wa Cyanika, ahamya ko inka ye n’iyayo bazibye mu kwezi kwa Gicurasi 2015.

Bambabenda ahagaze aho yazirikaga inka ze ari na ho bazikuye.
Bambabenda ahagaze aho yazirikaga inka ze ari na ho bazikuye.

Uyu musaza, ufite imyaka 70 y’amavuko, avuga ko abajura baje nijoro bakazizitura aho yari asanzwe aziraza hanze.

Agira ati “Nabyutse nijoro nsanga inka yagiye, ndatabaza! Ntabaje barantabara, turashakisha dukubita he, dukubita he tubura igwegwe (turayibura)!”

Bambabenda, bigaragara ko afite agahinda, avuga ko iyo nka ari yo yari itunze umuryango we ugizwe n’umugore we n’abana babiri.

Ngo iyo nka yakamwaga litiro z’amata eshanu ku munsi, agakuraho ayo kunywa andi akayagurisha. Kuyimwiba ngo bigiye kumusubiza mu bukene, bityo agasaba kugobokwa.

Agira ati “Ako gaka ni ko kamfashaga, nanywaga uduta twako cyangwa nakamira umuntu akampa agafaranga nkagura agasabune. (None ubungubu) Ni ukwipfira ! Nonese ubu se nabigenza gute! Agahinda kenda kunyica! Yakwenze wenda Leta ikagira ukundi yamfasha! Ubuse uko uri kureba nafashwa ni iki!”

Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko mu gihe cya vuba bazashumbusha umusaza Bambabenda indi nka.

Agira ati “…inka koko yari amizero ye, bajyanye inka n’ikimasa cye ariko ubuyobozi bw’akarere buzamushumbusha…mu gihe cya vuba turakora ibishoboka ubuyobozi bw’akarere bumushumbushe.”

Inka n’iyayo z’umusaza Bambabenda zibwe mu gihe mu mirenge ya Cyanika na Kagogo ituriye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, havugwaga ubujura bw’inka bwari bwarahayogoje. Guhera mu ntangiriro za 2015 kugeza muri Gicurasi uwo mwaka bari bamaze kuhiba inka zigera kuri 15.

Kuri ubu ariko abakekwaho ubwo bujura barafashwe. Muri 80 batawe muri yombi, batandatu bagaragaweho ibinyetso ko ari bo baba baragize uruhare mu iyibwa ryazo bakaba bazashyikizwa ubutabera.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka