Anita Pendo ngo arimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’uwari inshuti ye

Nyuma y’urupfu rwa Karangwa Yves witabye Imana kuri uyu wa 7 Kamena 2015, umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo, arimo gukorwaho iperereza kuko ngo yari kumwe na nyakwigendera ku wa gatandatu tariki 6 Kamena 2015 kandi ngo ari muzima.

Nyuma y’amakuru yacaracaraga avuga ko Anita Pendo yaba yatawe muri yombi kugira ngo bakore iperereza ku cyaba cyishe Karangwa, Pendo kuri uyu wa mbere tariki 8 Kamena 2015 yadutangarije ko ari byo koko ko arimo gukorwaho iperereza ariko adafunzwe nk’uko bivugwa.

Anita Pendo ngo arimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw'uwari inshuti ye.
Anita Pendo ngo arimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’uwari inshuti ye.

Yagize ati “Hari mushuti wanjye wapfuye, yapfuye ejo kandi twari kumwe samedi dutandukana nka saa saba ndataha, urumva ko ndi muba suspects (mubakekwa) byumvikana ko bagomba kumbaza kandi yararyamye arapfa urumva ntibaramenya icyamwishe.”

Pendo yakomeje avuga ko umurambo w’iyo nshuti ye bagiye kuwupima ngo bakaba bategereje kumenya neza ibyo ari byo.

Ati “Ariko nagiyeyo nijoro barambaza bambwira kwitaba mu gitondo njyayo barambwira ngo ngende barongera bampamagare nihagira igihinduka.”
Nyakwigendera Karangwa Yves wari inshuti ya Anita Pendo ngo yari asanzwe azwi cyane ku izina rya Jimmy.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

POLE KBX KURI BOSE.
BUT DON’T WORRY.GOD IS THERE.

CHONY MARTIN BOBO yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

nonese pendo saa saba avuga ni zanijo?

FRED yanditse ku itariki ya: 8-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka