Nshobora kugaruka nk’umuhanzi mu gihe urwego rwa Hip Hop rwakomeza kuzamba- DMS

Umuhanzi MuhireTembwe Christian uzwi ku izina rya DMS avuga ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora kugaruka mu muzika akaririmba mu gihe yaramuka abonye ko abaririmbyi bariho ubu nta cyo bari kwiyungura mu miririmbire yabo, akava mu kazi ko kuzamura abahanzi yiyemeje akongera akigaragaza.

DMS avuga ko mu gihe yari akiri umuhanzi ubikora umunsi ku munsi, hari abaririmbyi b’abahanzi beza kandi b’abahanga gusa nta amafranga yari yakageze muri muzika nyarwanda akibaza impamvu abona urwego rw’imiririmbire rudatera imbere nka kera.

DMS asanga hakiri byinshi byo gukora muri muzika nyarwanda.
DMS asanga hakiri byinshi byo gukora muri muzika nyarwanda.

Agiraati “Abahanzi nka ba Cassanova cyangwa Faycal bashobora kugaruka basanga nta muntu wabasumbije urwego, sinzi impamvu abahanzi b’iki gihe bari gukorera amamiliyoni ariko ugasanga urwego rwabo rutazamuka cyane urebye nka Rap iracyakenewe kongerwamo ingufu nyinshi”.

DMS avuga ko hari abantu benshi bari gukora ibishoboka ngo umuziki ukomeze utere imbere akemeza ko hakiri icyizere ko hari impano zizazamuka kandi zikazamura urwego rwa muzika.

Agiraati “Hari abantu barajwe ishinga no kuzamura muzika nyarwanda nka EAP (East African Promoters), Bralirwan’abandi, hari icyizere ko urwego rw’umuziki rushobora kuzanzamuka rugatera imbere”.

DMS asanga aramutse abonye ko ntacyiyongera azasubira mu muziki nk’umuhanzi aho kuwufasha mu kuzamuka akerekana itandukaniro, mu gihe yari yahisemo kujya mu kuzamura abahanzi no gufasha impano nshya kuzamuka kabone n‘ubwo ajya anyuzamo agakora indirimbo.

DMS ni umuhanzi wamenyekanye mu myaka ya za 2005 kugera mu mwaka wa 2009, aririmba indirimbo nka: KGL City, To the lost ones, Yego Peace n’izindi . Uyu muhanzi ari gukora muri EAP itegura irushanwa rya Primus GumaGuma Super Star.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka