Sudani: Abaturage bashimiye ingabo z’u Rwanda ku gikorwa cyo kubasanira ishuri

Umugenzuzi w’amashuri abanza muri Darfur, Muhammad Ahmad Manga arashima ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani [UNAMID] ku bw’igikorwa zirimo cyo gusana ishuri ribanza rya Jugujugu.

Yashimye izi ngabo kuwa kane tariki 4 kamena 2015 ubwo yasuraga iryo shuri ingabo z’u Rwanda ziri gusana.

Ingabo z'u Rwanda n'abayobozi muri Sudani bateye igiti kuri iryo shuri riri gusanwa.
Ingabo z’u Rwanda n’abayobozi muri Sudani bateye igiti kuri iryo shuri riri gusanwa.

Umushinga wo gusana iryo shuri watangijwe tariki 27 Mata 2015 n’umugaba w’ingabo ushinzwe abakozi mu buyobozi bukuru bwa UNAMID, Brig Gen Ferdinand Safari hamwe n’umuyobozi w’ubugenzuzi bw’amashuri abanza mu gace ka El Fasher, Muhamad Ismail.

Avugana n’itangazamakuru Muhammad Ahmad Manga yavuze ko ashima ingabo z’u Rwanda zigaragaza buri gihe umutima w’urukundo. “Turi hano uyu munsi kugira ngo dushime igitekerezo cyiza ingabo z’u Rwanda zagize cyo gusana ishuri ribanza ryari ryarashaje cyane.”

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani ziri gusana ishuri ribanza rya Jugujugu.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani ziri gusana ishuri ribanza rya Jugujugu.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani zivuga ko zifatanyije n’abaturage bo mu gace ka Jugujugu iryo shuri riherereyemo bashaka kurisana ku buryo rijya ku rwego rw’amashuri atanga uburezi bwiza nk’uko Col Happy Ruvusha ukuriye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani abivuga.

Ati “Turi guha ubufasha abaturage mu gusana iri shuri mu rwego rwo kurishyira ku rwego rukenewe kugira ngo riteze imbere uburezi muri aka gace.”

Mu bikorwa byo gusana iryo shuri hari kubakwa n’izindi nyubako nshya zari zikenewe, muri zo harimo kubaka icyumba cy’ishuri cy’abana b’abakobwa, inyubako y’ibiro by’abakozi b’ishuri, ubwiherero ndetse n’ahantu ho kubika amazi.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani mu minsi ishize zanubatse amashuri muri Darfur mu nkambi ya Aboushouk IDP, zubaka andi mashuri ku kigo cy’amashuri cy’abakobwa cya El Salam, ndetse no mu duce twa Kabkabiya na Saraf Umra.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko burya umugabo n’usohoza ubutumwa bw’abatumye agaserukana ishema agasiga ibizatuma bakomeza kwibuka ibikorwa bye. Ngabo zacu mukomereze aho turabashima kandi ibikorwa byanyu n’ingirakamaro ku batuye isi n’abanyarwanda muri rusange. Murakarama kugirango muturindire umutekano w’abanyarwanda n’uwabatuye isi muri rusange.

Bahati yanditse ku itariki ya: 1-07-2015  →  Musubize

ngabo zacu mukomeze muduheshe ishema , ibikorwa byanyu bikomeze bibe ingirakamaro ku batuye isi mwerakane ko mwarezwe neza

manasseh yanditse ku itariki ya: 7-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka