USA: Umugore abasha “kumangamanga” atwite

Mu gihe kugendesha amaboko bidakorwa n’ubonetse wese, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Indiana ahitwa Indianapolis, umugore witwa Julia Sharpe ngo atwite inda y’ibyumweru 34 y’impanga z’abahungu, yashoboraga kugendesha amaboko ibyo bamwe bita kumangamanga.

Uwo mugore witwa, afite imyaka 27 y’amavuko. Ubusanzwe ni umukinnyi w’imikino ngororamubiri wabigize umwuga. Yatangiye kwitoza akiri muto cyane ku myaka 2 y’amavuko.

Julia Sharpe ari mu myitozo ngororamubiri n'inda y'amezi 8.
Julia Sharpe ari mu myitozo ngororamubiri n’inda y’amezi 8.

Mu gihe yaburaga ukwezi kumwe ngo yibaruke impanga z’abahungu, Julia Sharpe yemerewe n’abaganga gukomeze kwikorera imyitozo ye, dore ko byagombaga no kumufasha kwibaruka neza, ariko we ngo si iyo mpamvu yonyine yatumye akomeza kwitoza kandi atwite.

Aganira na televiziyo yitwa The Cut, Julia yavuze ko atifuzaga kubyara ngo hanyuma nasubira mu myitozo azasange yarahinamiranye. Ati “Ni yo mpamvu nakomeje gukora imyitozo. Ikindi kandi muganga yampaye uruhushya kuko n’iyo nabaga ndi mu nzu y’imyitozo muganga yabaga andi hafi.”

Julia akimara gusama yakomeje gukora imyitozo ikomeye cyane harimo iyo gukomeza imikaya y’inda, n’ibindi bice by’umubiri ariko nyuma y’uko inda yari igeze ku cyumweru cya 10 muganga yamusabye kurekeraho.

Ikinyamakuru the Daily Mail cyatangaje ko ku byumweru 34 ni ukuvuga amezi 8, muganga yarongeye amuha uruhushya akomeza imyitozo ariko itavunanye cyane, Julia ahitamo gukora iyo kugendesha amaboko amaguru ari mu kirere, akanyuzamo agakora na Yoga.

Uyu mugore ariko yaje gutangaza abantu cyane, kuko na nyuma yo kubyara za mpanga ze z’abahungu, nta gihe yamaze ku kiriri, kuko yongeye kugaragara muri salle ya gymnastic noneho arimo gukora pompage umwana umwe ari mu mugongo undi ari ku nda.

Kugeza ubu abasha no kwitabira amarushanwa y’abagabo, nyuma y’ibyumweru 8 amaze yibarutse abazwe, ariko Julia avuga ko mu ntangiriro byabanje kumugora ariko ubu ngo yizeye ko mu minsi mike azaba yasubiye ku murongo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bariya baturage nange ndabashyigikiye tuzamutora100%

manzi yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

wooooow ndumva ari byiza

mignonne yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Elle est audacieuse.

bienvenue yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka