Ishyamba si ryeru hagati ya Cecile Kayirebwa na ORINFOR

Hamaze iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Cecile Kayirebwa n’ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) ndetse bikaba binavugwa ko Cecile Kayirebwa yaba yiteguye kujyana ORINFOR mu nkiko.

Amakimbirane hagati ya Kayirebwa na ORINFOR bituruka ku buryo ibihangano bya Cecile bidahabwa agaciro kabyo na ORINFOR; nk’uko Eric Kayirebwa umuhungu wa Cecile Kayirebwa abivuga.

ORINFOR icuranga ibihangano bya Kayirebwa kandi nta masezerano bafitanye. Umuhungu wa Kayirebwa asanga bakwiriye kubanza kugirana amasezerano kuko ngo n’ubusanzwe amategeko mpuzamahanga y’ubuhanzi avuga ko mu gihe habayeho gukoresha umutungo mu by’ubwenge uwo ari wo wose, ari ngombwa ko habaho amasezerano hagati ya nyirawo n’ushaka kuwukoresha.

Cecile Kayirebwa n’umuhungu we Eric akaba ari na we ushinzwe kurengera umutungo wa nyina bagerageje kugaragaza ikibazo ariko ORINFOR ntigire icyo ibikoraho ahubwo ikaba yarahisemo guhagarika gucuranga ibihangano bya Cecile Kayirebwa; nk’uko ikirezi.com cyibitangaza.

Eric Kayirebwa yagize ati "Ikibazo twarakigaragaje kenshi ariko ORINFOR irabyirengagiza, Twaboherereje amabaruwa ariko barabyirengagiza. Ubu ni aho kwiyambaza amategeko kubera ko mu Rwanda hari amategeko arengera ibihangano by’umuhanzi igihe ikigo nka kiriya cyaba kitubahirije amategeko kandi ari inshingano zacyo».

Umwe mu banyamakuru ba ORINFOR utarashatse ko amazina ye amanyekana kubera impamvu z’umutekano we, avuga ko yakiriye ubutumwa bikaba ngombwa ko yubahiriza ibikubiyemo.

Ubwo butumwa bwagiraga buti : " Bjr, guhera uyu munsi ibihangano byose bya Kayirebwa Cécile mufite kuri Radiyo yanyu mubihagarike ntimuzongere kubicishaho ngo nta burenganzira yigeze aha ORINFOR, arashaka kutujyana mu nkiko".

Willy Rukundo, umuyobozi wa ORINFOR atangaza ko nta kibazo na gito ORINFOR ifitanye na Cecile Kayirebwa ariko akomeza avuga ko atari ngombwa ko bakomeza gukoresha ibihangano bya Cecile Kayirebwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Birababaje cyane ukuntu abantu bahita basimbuka baka judgea umuntu. And Please, muhagarare kwita Eric Kayirebwa, yitwa Karengera asangiye izina na se, Naho iby’inkiko, afite uburenganzira bwo gu clama rights ze nk’uko n’undi wewe ufite business agomba kuyi protegea. Mureke kumushyira muri politics kuko niba mwarakurikiranye indirimbo ze ntabyo arimo. Mwa kwitonze ko ari ikibazo hagati ya ORINFOR NA KAYIREBWA! Aho gutangira gutuka umuntu mukuru wadufashije gukomeza umuco, ni mwitonde bikemurire ibibazo byabo. This is strictly business and has nothing to do with politics and please keep her family out of it, you are going too far for no reason.

gogo yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

For Godsake, mureke kuvuga amangambure. First of all Kigali today should rectify amakosa bakoze ku izina ry’umuhungu we kuko yitwa Eric Karengera. That being said, tugaruke kuri inkuru nyankuru, Kayirbwa afite uburenganzira busesuye bwo kurengera ibihangano bye nk uko amategeko y’ u Rwanda abiteganya. Kuba atarabikoze kare hashibira kuba hari impamvu nyinshi, wowe na njye na mwe mwe mwese tutazi. Izo nshobora gukeka, maybe itegeko rishyizweho vuba, etc....
Ahubwo abandi bahanzi bari bakwiye kumukurikiza, naho ubundi nta gaciro baba baha ibihangano byayo.

Orinfor nayo nitangire yubahirize amategeko yumvikane ni abahanzi.

Lulu yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

sha nukuri Cicile ndamukunda cyane ariko rero nareke kwanduranya niba ari cash abanabe bashaka nibakore bazazibona ariko bareke kwanduranya rwose hashize Imyaka ingahe koko zicurangwa ariko abantu twabaye gute?? amaradio amaze kumugira igihangange yamukoreye izina none ari no kuyaka ibihembo? aho abanyiramaradio aribo bakamwishyuje ? Mana yera Tabara tugeze mubihe byanyuma birushya abahanuzi bavuze ni Danger! ariko namusaba kwisubiraho akareka kwanduranya kuko ntaho bizamugeza usibye kwa satani
ariko niyitwara neza azajya mwijuru umunsi mwiza.

zouzou yanditse ku itariki ya: 18-04-2012  →  Musubize

Bashobora kuba babiziranyeho ahari, ahubwo bakaba barashatse kuryana mu mibare! Naho jye nzi ko na Radio Muhabura yacu tukiri mu Birunga yatangizwaga n’indirimbo ya Kayirebwa (Umunezero). So mugerageze mwumvikane ntimujye mu nkiko.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 17-04-2012  →  Musubize

aliko, bagiye bareka kwanduranya,ubuse zidacuranzwe,radio ntiyakora,kwanza ntanubwo zarinziza.
ahubwo orinfor igize neza.

mukandinda yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

ntidukwiye kumukwena, Kuko niba aaza ibyo afitiye uurenganzira ntakosa yaba afite kabone naho yaa abibajije atinze,cyokoze umuntu yareba niba koko ariko itegeko ribiteganya, byaba aribyo ubwo burenganzira akabuhabwa ariko kandi na ORINFOR ikabikora kuri bose kuko munshingano za ORINFOR haba harimo no kubera n`abandi urugero rwiza rwo kubahiriza amategeko. nanjye reka njye kurisoma.

Jean yanditse ku itariki ya: 15-04-2012  →  Musubize

Birashoboka kwitwa izina rya nyina.Nonese atazi se byagenda bite kandi nyina ari icyamamare.Icyakora kandi urwanda rugendera kuri system ya patriarchy umwana wese agira ababyaeyi 2 ariko iyo hari ugomba kumutwara yujuje imyaka ajyanwa na se>

Nganji yanditse ku itariki ya: 14-04-2012  →  Musubize

ko zari zisanzwe zicurangwa yumvaga ibiki
Ese izicurangwa zose zajya zigurwa bigashoboka?ahubwo na Radio izamusabe ayishyure kubera igenda imukorera publicité

kaje yanditse ku itariki ya: 14-04-2012  →  Musubize

Ese nibwo bamenya ko izo ndirimbo zicurangwa?ubundi ko mbere zacurangwaga babyumva uburengenzira babwibutse ubu?Yego itegeko haricyo riteganya ariko abantu bajye birinda kwanduranya

ny yanditse ku itariki ya: 14-04-2012  →  Musubize

Ariko KAYIREBWA ntakosa afite itegeko rigenga ibihangano ryagiyeho muri 2009.ahubwo mbere yokugya munkiko nibabanze mubwunvikane cyangwa abunzi.ariko uwo musore witwa izina ryanyina koko?

rukara rwimishinya yanditse ku itariki ya: 10-04-2012  →  Musubize

Hahahaha! Nibwo nakumva umuhungu witwa amazina ya nyina!!!! Mbese uyu mutype yavukiye mu ndaro? Hahahahahaha!

Reka mve mu rwenya: izo ndirimbo igihe zitacuranzwe ni ryari? Ubu se kuki aribwo atangiye kubaza? Nazumvise kubwa KINANI banavugaga ko yaririmbye Kinani none ngo uburenganzira? Ahaaaaaaaaaaaa nimuharane rero simbujije mwa bacanshuro mwe!

yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

Yazibaheraga iki se?Ubu se ni bwo yibutse kumenya aho uburenganzira bwe ku muziki we?hashize imyaka ingahe bamucuranga?yarakererewe?ni akure amerwe mu isaho keretse atari ORINFOR niyiziye...gusa nta wiheba agihumeka gusa nakugira inama yo gushaka bantu bakomeye ba kibamba mukabijyanamo naho ubundi wowe ngo ugiye guhindura amateka ya ORINFOR ngo yishyure abahanzi JAMAIS.

Samuel yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka