Rubavu: Abagororwa 1724 na bo ngo barifuza ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda
Abagororwa 1724 bibumbiye kuri Club y’ubumwe n ubwiyunge muri Gereza ya Rubavu basabye ko ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ihindurwe Perezida Kagame ashobore kongera gutorwa n’Abanyarwanda.
Ubwo kuri uyu wa 2 Kamena 2015, bashyikirizaga Umuyobozi Wungirije w’urwego rushinzwe Imfungwa n’ Abagororwa, Mary Gahonzire, inyandiko isaba ko ingingo 101 yahindurwa, abagororwa batangaje ko ubwo Itegeko Nshinga ryategurwaga bagishijwe inama none bakaba bumva batanga ibitekerezo ko ryakosorwa.
Abagororwa 1724 mu bagororwa 3815 bafungiye kuri Gereza ya Rubavu, bavuga ko bamwe mu bagize Club y’ubumwe n’ubwiyunge harimo abakoze Jenoside n’ abayikorewe ariko bageze ku bumwe n’ubwiyunge kandi bifuza ko ubumwe bwagezweho bwakomeza gutera imbere.
Abo bagororwa bavuga ko bashaka ko Perezida Kagame yakurirwaho inzitizi zimubuza gutorwa kuko hari byinshi yabagejejeho.
Niyoniringiye Felix, umwe muri bo, avuga ko Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda umutekano n’iterambere bakaba bifuza ko byakwiyongera mu gihe bakimufite.
Akomeza avuga ko nk’umuntu wari warahawe igihano cy’urupfu, ngo cyakuweho babikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.
Agira ati "Hari benshi muri twe bagombye kuba batakiriho, ariko ubu turacyahumeka kandi dufite icyizere ko dushobora no kubona imbabazi tukajya kubaka igihugu cyacu."
Alfred Ruzirabwoba, na we wagize uruhare muri Jenoside ndetse agasenya Kiriziya ya Nyange mu bikorwa byo kwica abatutsi, avuga ko yagombye kuba yarapfuye nyuma yo gukatirwa igifungo cyo gupfa ariko cyasimbuwe n’igifungo cya Burundu.
Ibi byiyongeraho kubba imiryango ye ngo yarakomeje kwitabwaho n’ubuyobozi mu gihe yarafunzwe, abishingiraho agasaba ko Paul Kagame yahabwa manda ya gatatu.
Abagororwa bari muri Gereza ya Rubavu bakaba basaba ko Perezida Kagame yakurirwaho inzitizi zimubuza gutorwa agakomeza akayobora Abanyarwanda abagezaho ibyiza.
Komiseri Mary Gahonzire akaba yijeje abagororwa kugeza ubutumwa muri Sena y u Rwanda, abasaba gukomeza kugira imyitwarire myiza. Bafasha akarere ka Rubavu mu kwiteza imbere no gutunganya umujyi kuko Gereza ifite ubushobozi mu bikorwa bitandukanye birimo kubaka, gukora imishinga, gukora amasabune no gukora inkweto
Mary Gahonzire avuga ko abagororwa bafite ubuyobozi bwabo muri gereza, akavuga ko yatunguwe no kubona bafata icyemezo cyo kwandika ariko akavuga ko bigaragaza ko imiyoborere myiza itagarukira hanze ya gereza ahubwo no muri gereza ibageraho bakishimira ubuyobozi bwiza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
dore kandi nabo batangiye kubizanamo ubujiji
nyuma yo kubeshyera abaturarwanda batangiye kubeshyera abagororwa noneho
ubu se mwe murumva byumvikana??
ni gute umugororwa yaba aziko atazatora yarangiza akandika ngo bahindure itegeko nshinga???
hhhhh Leta y’u Rwanda itangiye kunsetsa kbsa
ndashima reta yurwanda kubikorwa byindashyi kirwa ikora kandi bibasha kugaragarira abari hanze nabafunze.kagame oyeee
mwiriwe abo bagororwa ndabashimiye kubera agaciro ba ha ubuyobozi bwiza. ntari nziko batabikora .gusaba guhindura itegeko nti byo turacyamukeneye mubanyarwanda benshi turi ok ku mutora.
None se abagororwa bafite ubwo burenganzira bate ko badatora?