Rutsiro: Yagonze inzu z’abaturage abizeza kubishyura vuba none ngo bazategereze umwishingizi we

Umugabo witwa Habamenshi Augustin uzwi ku izina rya Pasiteri wari utwaye imodoka ipakiye imbaho yo mu bwoko bwa Fuso yagonze amazu y’ubucuruzi aherereye mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro acibwa na ba nyir’amazu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 ngo babashe gusana ibyangiritse ariko kugeza na n’ubu ntibarishyurwa.

Hari mu masaha ya sa munani z’ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 04/01/2015 ubwo uyu mugabo yavaga mu Karere ka Rutsiro aho akorera umushinga wo kubazisha imbaho azijyana mu Karere ka Rubavu ari na ho atuye abemerera ko azayishyura mu byiciro bibiri (kanda hano urebe inkuru twabyanditseho).

Abapolisi bari bari bahagaze bategereje ko impande zombi zumvikana.
Abapolisi bari bari bahagaze bategereje ko impande zombi zumvikana.

Ba nyir’amazu bavuga ko bategereje ko yishyura ariko kugeza ubu ngo akaba nta faranga na rimwe arabaha mu gihe ngo yari yababwiye ko agiye i Kigali aho imodoka ifiti ubwishingizi ngo bamwishyurire.

Umwe mu bafite inzu yagonzwe, Bitwayiki Celestin, agira ati “Pasiteri yaraduhemukiye kuko ubwo yatugongeraga inzu twumvikanye ko azatwishyura ibihumbi 800 mu byiciro 2 ariko kugeza na n’ubu nta n’ifaranga na rimwe yaduhaye ahubwo yatwohereje i Kigali ngo tujye kwishyuza mu bwishingizi bw’imodoka akaba ashaka ko dusiragira.”

Ntibiramira Jean Damascène, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aAkagari ka Nyagahinika kabereyemo iyo mpanuka, avuga ko mbere y’uko agenda yari yabashije kumvikanisha impande zombi ariko Pasiteri we ngo yakunze kutubahiriza amasezerano.

Pasiteri, we avuga ko impamvu yari yabasinyiye kubishyura ngo ari uko bashakaga gufata imodoka ngo ntihave kandi iri mu kazi.

Yagize ati” Njyewe nabasinyiye kubishyura mbere kuko bashakaga kumfatira imodoka kandi yaba yishe akazi ariko ndizera ko umwishingizi wanjye azabishyura.”

Ngo umwishingizi we ,CORAR, yababariye miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu ariko ngo ikibazo ni uko batazi igihe bazishyurirwa.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka