Nyamasheke: Bahangayikishijwe n’ibura rya hato na hato ry’abana babo

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bakomeje guterwa impungenge n’abana babo cyane cyane abageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu bakomeje kuburirwa irengero bakazabumva bivugwa ko bagiye mu mijyi nka Rusizi cyangwa Kigali gukora ubuyaya cyangwa ububoyi.

Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha gushakira igisubizo iki kibazo kuko akenshi bagenda batararangiza amashuri, bityo hakaba hashyirwaho ingamba zikumira igenda rya hato na hato ry’urwo rubyiruko.

Aho umurenge wa Cyato uherereye ni ahantu mu giturage cya kure, mu birometero birenga 50 uvuye aho Umujyi wa Kamembe uri, bisaba umuturage wa Cyato gukora urugendo rurerure kugira ngo agere ku muhanda wa kaburimbo.

Aka ni agace gakikije ishyamba rya Nyungwe, aho usanga urubyiruko rurota kuzajya mu mujyi, kubona kaburimbo cyangwa imodoka kuko zihagera gake.

Ababyeyi bavuga ko umwana ugeze mu gihe cy’ubugimbi cyangwa ubwangavu akenshi baba bafite impungege z’uko bazisanga yabacitse bakazumva ko ngo yabaye umuyaya cyangwa umuboyi bagasaba ubuyobozi kubafasha kugabanya izo ngeso z’abana babo.

Muzehe Simon agira ati “Abana bacu iyo bagiye gukora mu cyayi tumenya uko tubagarura, ariko iki cyibazo gitangiye kuba icyorezo cy’abana birukira gukora ububoyi n’ubuyaya mu mijyi, twebwe ntitwabasha kugikumira tudafatanyije n’ubuyobozi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, asanga hakwiye ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi kugira icyo kibazo gicike, hakabaho uburere buboneye buhabwa abana babo, bakigishwa ibibi byo kuva iwabo bibwira ko bagiye gutura muri paradizo.

Agira ati “Tugomba gufatanya tukagarura abo bana bagenda gutyo hari n’abo tujya tugarura dufatanyije n’izindi nzego kandi bizakomeza ariko mukomeze mwigishe abana banyu ububi bwo gutwarwa n’abantu batazi,bababeshya ko bagiye kubaha akazi kabahemba akayabo kuko akenshi bajya kubakoresha ibikorwa by’urukozasoni abandi bakabakuramo ingingo z’umubiri bakazagaruka barabaye ibishushungwe”.

Kugeza ubu, nta mibare ifatika iratangwa yerekana uko ikibazo nyir’izina giteye muri uyu Murenge wa Cyato, gusa ababyeyi benshi bakigaragaza nk’ igitangiye kuba icyorezo gikenekeye gufatirwa ingamba cyitararenga igaruriro.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka