Bungwe: Barasaba kwigishwa ikoranabuhanga mu kigo cy’urubyiruko begerejwe

Urubyiruko rutandukanye rwo mu Murenge wa Bungwe, mu Karere ka Burera, rurasaba ubuyobozi bw’ako karere ko mu kigo cy’urubyiruko begerejwe bashyirirwamo za mudasobwa zizajya zabafasha kwiga ikoranabuhanga.

Uru rubyiruko rubivuga mu gihe muri uwo murenge hafunguwe ikigo cy’urubyiruko, ruzajya rwidagaduriramo, runigiramo imyuga n’uburere mboneragihugu.

Muri iki kigo cy'urubyiruko harimo imipira y'imikino itandukanye.
Muri iki kigo cy’urubyiruko harimo imipira y’imikino itandukanye.

Muri icyo kigo hari inzu nini ifite ibyumba birimo ibikoresho by’imyidagaduro, nk’imipira yo gukina ndetse n’isomero. Ariko bigaragara ko nta cyumba cyahariwe ikoranabuhanga gihari.

Ruhamya ko rwishimiye kwegerezwa icyo kigo, ariko rukavuga ko cyashyirwamo na za mudasobwa kugira ngo rujye rwiga ikoranabuhanga kuko ngo aho rutuye nta handi rwabona ho kuryigira.

Bizimana Jean Damascene agira ati“…ni uko bafunguramo ishami rya ICT (ikoranabuhanga), ikoranabuhanga nyine rigatera imbere ino aha….birakenewe kabisa! Birakenewe cyane.”

Barasaba ko muri iki kigo cy'urubyiruko hashyirwamo ibikoresho bizabafasha kwiga ikoranabuhanga.
Barasaba ko muri iki kigo cy’urubyiruko hashyirwamo ibikoresho bizabafasha kwiga ikoranabuhanga.

Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko muri ako gace ababasha gukora kuri mudasobwa, bakiga ikoranabuhanga, ari urubyiruko rw’abanyeshuri. Ariko na bwo ngo baba bafite igihe gito.

Kubera kutamenya gukoresha mudasobwa, ngo usanga abatuye muri ako gace babura aho bandikishiriza ibintu bitandukanye kuri mudasobwa, bakarinda kujya mu Mujyi wa Gicumbi cyangwa muri santere ya Butaro.

Ahantu bavuga ko ari kure kuko kugera mu Mujyi wa Gicumbi bakoresha igihe kibarirwa mu isaha bari mu modoka, bakishyura amafaranga y’u Rwanda 1500.

Mu gihe ngo kugera muri santere ya Butaro ho batega moto, bakishyura amafaranga 5000 cyangwa arenga.

Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko icyo kibazo akizi. Ngo bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo muri icyo kigo bashyiremo ibikoresho bihagije, bifasha urubyiruko.

Agira ati “Computer ni ikoranabuhanga, ni ziriya mashini, n’ejo zaza. Icyo twakoze twebwe ni ugufungura ikigo. Numva rero uko ibikoresho bizagenda biboneka buhoro buhoro, abana ni ko bazagenda bagira ubushobozi.”

Akomeza avuga ko ibyo bikoresho bizagenda biboneka ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’iz’urubyiruko. Ikigo cy’urubyiruko mu murenge wa Bungwe cyafunguwe tariki ya 30/05/2015.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka