Ngororero : Mount Kenya University yatangiye ibikorwa byayo mu Karere ka Ngororero

Nyuma y’ibiganiro bimaze umwaka bitangiye hagati y’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’ubwa Kaminuza ya Mount Kenya University (MKU), iyi kaminuza yashyize itangira ibikorwa byo kwakira Abanyangororero bashaka kwiga mu mashami atandukanye ryigisha.

Mu ntangirio z’uyu mwaka wa 2015, Umuyobozi wa Mount Kenya University ishami rya Kigali, Dr Mercyline Kamen, yari yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kugaragaza imibare y’abantu iyi kaminuza yazigisha kugira ngo itazahomba.

Abakozi ba MKU bakira abashaka kwiga mu Karere la Ngororero.
Abakozi ba MKU bakira abashaka kwiga mu Karere la Ngororero.

Kuri ubu, umukozi w’iyi kaminuza amaze amezi 2 muri aka karere aho yandika abanyeshuli bifuza kwiga.

Avuga ko kugeza ubu abantu 250 biganjemo abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bamaze kwiyandikisha ku buryo ngo mu kwezi kwa Nzeri 2015 amasomo azatangira, haba ku masomo ya kumanywa cyangwa aya nimugoroba ndetse n’abiga mu buryo bw’iyakure.

Sibomana Jacques, umwe mu barimu biyandikishije ushaka kwiga uburezi muri iyi kaminuza avuga ko bishimiye ko babonye ishuri hafi.

Avuga ko badindiraga mu kongera ubumenyi kubera kutabona kaminuza hafi, kandi abenshi basanzwe ari abakozi.

Muri iyi kaminuza, abarezi ari ni bo benshi bagaragaje kuyifuza ndetse ngo bagize 2/3 by’abiyandikishije bose, ngo bafite n’amahirwe yo kuzajya biga mu gihe cy’ibiruhuko gusa, aho bazajya bishyura amafaranga ibihumbi 150 mu minsi 21. Bivuze ko amasomo y’igihembwe yajya yigishwa mu minsi 21 ariko umwaka ukagira ibihembwe bine.

Iri shami rya MKU mu Karere ka Ngororero ngo mu byo rizaba ryigisha harimo uburezi, ubucungamutungo (Management), ubuvuzi bw’abantu ndetse n’itangazamakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko biteguye gufasha iyi kaminuza ku byo bashobora byose kugira ngo igihe cyo gutangira amasomo ntikizongere kwimurwa.

Ishami rya MKU ngo ryagombye kuba ryaratangiye mu Karere ka Ngororero muri 2014 ariko babura abanyeshuri.

Bimwe mu byo akarere kiteguye ngo ni nko guha iyi kaminuza inyubako yakoresha igihe yaba izikeneye. Ashishikariza kandi ababishoboye kugana iyo kaminuza kuko ngo bizatuma akarere kabo gakomeza guterimbere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yes nibyiza ko MKU igenda yegereza abanyarwanda uburezi gusa ariko bibuke n’ab’I Rubavu ko tubifuza Ndetse cyane bafunguye branch RUbavu byaba byiza cyane ko inyigo yakozwe hasigaye kwemererwa n’ubuyobozi BWA MKU maze tukabagana kubwinshi.

nice yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka