Igikorwa bakoze basoza icy’umweru cyahariwe urubyiruko cyari kiri mu ngamba bafashe zo gufasha abaturage baturiye iri shuri, nk’uko Perezida w’abanyeshuri ba RTUC Niyitanga Evase, yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa gatandatu tariki 30/5/2015.
Yagize ati “Gahunda yacu nk’abanyeshuri ba RTUUC ni ukwegera abaturage no kunoza serivisi za leta binyuze mu ruhare rw’urubyiruko. Twumva tugomba gufata iya mbere kugira ngo gahunda zose za leta tubashe kuzishyira mu bikorwa.”
Abahawe mitiweli ni abatishoboye barimo abafite abana batabasha kurihira, abakecuru n’abasaza, impfubyi za Jenoside n’abakozi bakora muri RTUC ariko bagaragaza ko nta bushobozi bafite.
Uwera Mere, umupfakazi utuye mu mudugudu w’Indamutsa wegeranye n’ishuri rya RTUC, yatangaje ko ubuzima bwe bugiye guhinduka kuko ubusanzwe yajyaga arwara akabura amafaranga yo kujya kwa muganga.
Ati “Ubu nshobora kujya kwa muganga nkivuza n’abana barware nkabavuza. Biranshimishije kubera igikorwa aba banyeshuri badukoreye nibwo tubonye akamaro ko guturana nabo.”
Muri iki cyumweru cyashojwe cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umunyeshuri mu buzima bw’Umunyarwanda.” cyasojwe hanakorwa umuganda wo gukora impande z’iri shuri kandi bakaba bafite gahunda y’uko uyu mwaka uzarangira batanze mitiweli 100.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
banyeshuri mbaraga zurwanda mwitezweho byinshi kukomugombakugaragaza itandukaniro mukesha amahirwe urwanda rubaha nsojembashimira mu komere.