Huye: Umukecuru yubakiwe n’urubyiruko, abaturanyi na bo baramuremera

Kimwe mu bikorwa byaranze umuganda wabereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, ni ukurangiza gutunganya inzu y’umukecuru Mukamusoni Esther w’imyaka 85 yubakiwe mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri no kuyimushyikiriza.

Iyo nzu yayubakiwe mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gatovu, iruhande rw’ahubakiwe imiryango 10 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya yayishyikirijwe mu muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 30/5/2015.

Yashyikirijwe imfunguzo z'inzu n'umuyobozi w'akarere ka Huye.
Yashyikirijwe imfunguzo z’inzu n’umuyobozi w’akarere ka Huye.

Chantal Mukandutiye ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Gatovu avuga ko n’ubundi FARG yateganyaga kuzamwubakira ariko babonye ko bishobora kuzatinda kandi mukecuru ababaye kuko atari akigira aho aba kuko inzu ye bari bamusaniye nyuma ya jenoside yari yarasenyutse.

Biyemeje kumwubakira muri uku kwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko, kuko n’ubundi bose abita abana be. We nta mwana asigaranye kuko bose babishe muri Jenoside, ariko ntiyemera ko ari inshike kuko ngo abaturanyi ari bo bana afite.

Ku muganda wo kuri uyu wa gatandatu niho hakozwe imirimo ya nyuma mbere y'uko bayimushyikiriza.
Ku muganda wo kuri uyu wa gatandatu niho hakozwe imirimo ya nyuma mbere y’uko bayimushyikiriza.

Iyi nzu n’ibikoresho Mukamusoni yahawe bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu. Uretse amaboko y’urubyiruko yubatse iyi nzu, ibindi bikoresho byayikozeho, amabati umucanga, sima, inzugi n’amadirishya n’ibikoreshi by’ibanze bayimuhananye byavuye no mu mafaranga yegeranyijwe n’abaturage bo muri uyu murenge.

Abaturage bafatanyije n'urubyiruko nibo biyemeje kubakira uyu mukecuru.
Abaturage bafatanyije n’urubyiruko nibo biyemeje kubakira uyu mukecuru.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Natwe ibyobyose tubicesha kagame turamukunda niyitoze

munyandinda jerome yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Nibyiza cyane kagame Imana nimuhezajyire

munyandinda jerome yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

ni bien
ahasigaye
ni
ukubaka
ibiro
by’umudugudu
wacu.

kimasa yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

ni bien
ahasigaye
ni
ukubaka
ibiro
by’umudugudu
wacu.

kimasa yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Urubyiruko turashoboye ubuyobozi bukomeze kutuba hafi, turashimira cyane Ubuyobozi bwacu tunasaba Urubyiruko gukomeza kwitabira ibikorwa byo kubaka igihugu cyacu. DUKORANE UMURAVA DUTERE IMBERE.

MUTUYIMANA Michel yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka