RURA ngo ifite ibimenyetso bihagije ko BBC yakomeza gukurikiranwa nyuma yo gufungwa burundu

Urwego ngezuramikorere rw’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rutangaza ko rufite ibimenyetso bihagije by’ibyaha by’igitangazamakuru cy’abongereza (BBC), ku buryo ngo nyuma yo gufungirwa burundu ibiganiro byacyo mu Kinyarwanda, gishobora no gukurikiranwa mu rwego rw’amategeko.

Umuyobozi wa RURA, Majoro Patrick Nyirishema yatangarije abanyamakuru kuwa gatanu tariki 29/5/2015, ko BBC ishinjwa ibyaha bitandukanye byo kwica itegeko ry’u Rwanda ribuza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa RURA, Maj Patrick Nyirishema.
Umuyobozi wa RURA, Maj Patrick Nyirishema.

Yagize ati “Ibikubiye muri raporo dufite bigaragaza ibimenyeso bihagije ko BBC yishe amategeko agenga itangazamakuru, ndetse ikaba yaranyuranyije n’ubunyamwuga bw’itangazamakuru; Inama ngenzuramikorere ihagaritse burundu gahunda ya BBC y’ikinyarwanda(gahuzamiryango); inzego zishinzwe guperereza nazo zigiye gusuzuma niba BBC yajyanwa mu nkiko.”

Inama ngenzuramikorere ya RURA kandi ngo izakomeza gukurukirana niba izindi porogaramu za BBC zikora mu buryo bwubahirije amategeko agenga gutanga impushya no gukora itangazamakuru.

RURA igaragaza ko u Rwanda rudashobora kugira inkurikizi nk’igihugu cyigenga. Umuyobozi wa RURA akavuga kandi ko kuba harahagaritswe gahunda y’ikinyarwanda ari “ukurinda benshi bacyumva gukomeza kumva ibiganiro bihembera amacakubiri.”

Majoro Patrick Nyirishema akomeza avuga ko bagitegereje kumva uruhande rwa BBC n’ubwo gahunda yayo y’ikinyarwanda yahagaritswe burundu, ariko ngo ntibareka gufatira icyemezo abatarigeze baza kwisobanura.

Icyemezo cya RURA cyo kuba ihagaritse by’agateganyo gahunda y’ikinyarwanda ya BBC, cyari cyafashwe ku ku itariki ya 24 Ukwakira 2014; nyuma gato y’uko icyo gitangazamakuru gitambukije ku murongo wa televiziyo wacyo witwa BBC Two, filimu mbarankuru yiswe Rwanda’s Untold story, ivugwa kuba ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Komisiyo yari iyobowe na Martin Ngoga ni yo yashinzwe gukora ubusesenguzi ku birego u Rwanda rukurikiranaho BBC. Ibi nibyo byashingiweho mu kuba RURA yayifatiye icyemezo cya burundu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibintu Rura yakoze biteye isoni nagahinda

alias yanditse ku itariki ya: 31-05-2015  →  Musubize

Hhhhhhhh.
BBC ninde uhomba BBC ifunzwe?

Iyo mufunga amaradio yose you Rwanda mugasiga bbc

dudu yanditse ku itariki ya: 30-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka