Muhanga: Bahagurukiye abajya mu ngendo ku munsi w’umuganda

Ubuyobizi bw’akarere ka Muhanga bwari buherutse gukorana inama kuri gahunda yo kunoza umuganda hemezwa ko abatwara imodoka ku munsi w’umuganda bazafatwa bagahanwa ari nabyo byashyizwe mu bikorwa.

Imodoka esheshatu zitwara abagenzi nizo zafashwe zishyirwa muri stade n’abazirimo baka bongeye kuganirizwa Ku itegeko ry’umuganda mbere yo guhanwa.

Polisi yabahaye ikiganiro ku kamaro ku muganda n'inshingano zabo.
Polisi yabahaye ikiganiro ku kamaro ku muganda n’inshingano zabo.

Itegeko rivuga ko umuturage wasibye umuganda acibwa amande y’amafaranga 5.000 naho abashoferi bo bahanirwa kwanga umuganda bagacibwa 25.000.

Polisi i Muhanga yongeye kwibutsa ko usibye abadiventiste b’umunsi wa Karindwi nabo bafite amakarita abandi bise bibagirwa gusiba umuganda bakifatira ingendo.

Polisi yabahaye ikiganiro ku kamaro ku muganda n'inshingano zabo.
Polisi yabahaye ikiganiro ku kamaro ku muganda n’inshingano zabo.

Kuba hari abavuha ko bazinduka bagakorera umuganda aho bagiye ndetse n’abavuga ko batari nazi ingaruka ngo itegeko rihana rititaye ko barizi igihe cyose bigaragaye ko ikosa ryakozwe.

Ba nyir'imodoka zitwara abagenzi ku munsi w'umuganda bazajya bacibwa amande y'amafaranga 25.000
Ba nyir’imodoka zitwara abagenzi ku munsi w’umuganda bazajya bacibwa amande y’amafaranga 25.000

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka