Nirisalike Salomon yasinye amasezerano y’umwaka muri Saint-Trond

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya Saint-Trond yo mu Bubiligi,Nirisalike Salomon yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyo kipe ye nyuma y’aho byavugwaga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Torino yo mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Nirisalike Salomon yagaragaje ko yishimiye kuba yongereye amasezerano y’umwaka mu ikipe ya Saint Trond yazamutse mu cyiciro cya mbere mu bubiligi .

Salomon yagize ati "Nongereye amasezerano muri équipe yanjye ya Saint-Trond y’umwaka umwe Season 2015 <<>> 2016 ndashima imana kuba ikomeje kubana nanjye mukazi kanjye.."

Salomon mu myitozo y'Amavubi yiteguraga Somalia
Salomon mu myitozo y’Amavubi yiteguraga Somalia

Uyu mukinnyi usanzwe ukina nka myugariro mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse anaheruka mu Rwanda mu kwezi kwa kane ubwo yahamagarwaga mu ikipe yakinnye na Somalia y’abatarengeje imyaka 23.umukino ubanza wanarangiye u Rwanda rutsinze Somalia ibitego bibiri ku busa.

Salomon na bagenzi be ubwo bamaraga kwegukana igikombe mu cyiciro cya kabiri
Salomon na bagenzi be ubwo bamaraga kwegukana igikombe mu cyiciro cya kabiri
Salomon Nirisalike ntiyahamagawe
Salomon Nirisalike ntiyahamagawe

Nirisalike Salomon kandi akaba asinye amasezerano y’umwaka muri iyi kipe ye mu gihe yari yadutangarije ko ari kuvugana n’ikipe ya Tolino yo mu Butaliyani mu cyiciro cya mbere ndetse ubu iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 9 n’amanota 51.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka