Gasabo: Ingo 45 zahawe umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba

Akarere ka Gasabo n’umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE Rwanda) ku bufatanye na kaminuza yo muri Hong Kong yigisha iby’ikoranabuhanga (The Hong Kong Polytechnic University) byashyikirije ingo 45 zo mu Karere ka Gasabo umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, ku wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2015.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Steven Rwamurangwa, avuga ko iki gikorwa cyakozwe kigaragaza ko abashyize hamwe nta kibananira.

Phanuel Sindayiheba wari uhagarariye AEE Rwanda yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda n’ikirwa cya Hong Kong atari uwa none, ku buryo urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi rushoboka, kuko kuva mu gihugu kimwe ujya mu kindi byorohejwe cyane.

Abaturage batangiye kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe.
Abaturage batangiye kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe.

By’umwihariko, hagati ya The Hong Kong Polytechnic University na AEE Rwanda hamaze kubakwa ubucuti bukomeye bushingiye ahanini ku bufatanye mu bijyanye no guteza imbere ubumenyi n’ubumenyingiro mu ikoranabuhanga, ari nabyo byagejeje kuri aba baturage ingufu z’amashayarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bagejejwe urumuri, iyo nkunga ngo izatuma habaho impinduka nyinshi mu miryango.

Bamwe bemeza ko bagiye kuzamura ubwizigame bwabo kuko batazongera gutanga amafaranga bagura amabuye, za buji cyangwa bishyura ababashyirira umuriro mu materefoni.

Abaturage bigishijwe uko bazajya bikorera ibi bikoresho byagize ikibazo.
Abaturage bigishijwe uko bazajya bikorera ibi bikoresho byagize ikibazo.

Hari n’abatari bafite telefoni bahize ko bagiye kwegeranya amafaranga bazunguka kugeza igihe nabo bazabona uburyo bw’itumanaho. Ubu muri nyinshi mu ngo zahawe urumuri abana banejejwe n’uko bagiye kujya bisanzura mu gihe cyo gusubira mu masomo, kuko ngo akenshi babangamirwaga n’amikoro make atatumaga ababyeyi babo babona amabuye y’isitimu na buji ku buryo buhagije.

Banavuga ko bizajya biborohera gusoma igihe kirekire kuko ngo basanga urumuri rushya babonye ari nta makemwa.

Rwamurangwa ageza ku baturage ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.
Rwamurangwa ageza ku baturage ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu bahawe iyi nkunga harimo imiryango 15 yo mu Kagari ka Murambi, imiryango 28 yo mu Kagari ka Kibara, ibiro by’akagari ka Murambi mu Karere ka Gasabo n’inzu yubatswe na bamwe mu baturage bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere akorera mu aka kagari.

Mu rwego rwo guha abagenerwabikorwa uruhare mu bibakorerwa, impuguke za The Hong Kong Polytechnic University zahuguye abenegihugu 23 mu bijyanye n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw'Akarere ka Gasabo, AEE-Rwanda na Kaminuza yo muri Hong Kong.
Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’Akarere ka Gasabo, AEE-Rwanda na Kaminuza yo muri Hong Kong.

Muri bo 17 ni urubyiruko rwaturutse mu tugari twa Murambi na Kibara, mu gihe abandi 6 ari abakozi ba AEE. Mu mahugurwa yamaze iminsi itanu, abahuguwe bungutse ubumenyi n’ubumenyingiro byabafashishije kugira uruhare rukomeye mu kubakira abaturage.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Great, keep it up guys

mahoro yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka