Muri uru rubanza rwasomwe ku wa 28 Gicurasi 2015, Musabimana yaburanaga yemera icyaha cyo kwica umugabo we witwaga Gakera Valens.
Yavugaga ko icyatumye yiyicira umugabo akoresheje ishoka ari amakimibirane ashingiye ku mitungo ndetse no kuba yaramucaga inyuma, aho yavuze ko yari yaramushakiyeho abandi bagore.
Ubwo urubanza rwe rwasomerwaga mu ruhame, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo bavuze ko icyemezo cyo gucira imanza mu ruhame kizafasha abaturage gutinya icyaha no kubona ko ubutabera bwabegerejwe.
Ikindi ngo ni uko bizajya bifasha abaturage kumenya uburyo icyaha cyakozwemo n’igihano cyatanzwe, bitandukanye no kubajyana mu nkiko aho buri muturage atabashaga gukurikirana urubanza.
Kayiranga Eugène yagize ati “Kuburanishiriza abicanyi mu ruhame ni byiza kuko bizatuma abantu batinya kwicana, kandi binatuma tumenya uko uwakoze icyaha yabikoze, icyo yabikoreye, ndetse tunamenye igihano yahawe twese”.
Musabimana Solina yishe umugabo we mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Gicurasi 2015 akaba yari yarabyaranye abana bane na nyakwigendera Gakera Valens.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje pee!!! kwicana abantu bamaze kubigira umukino leta nikaze amasomo kuko ibihano ntibakibitinya.
icyogihano nicyo100%
nukuri guhanirwa muruhame nibyizape
rwose uyumudamu igihano y ahawe kiramukwiriye100% ariko mbabajwe nabana .
Ok!Abereye abandi akabarore! Erega tumenyeko ingaruka z’icyaha arimbi!Gusa asabe imbabazi kandi yicuze Imana iramubabarira azabone ubugingo buhoraho!